Bahavu ashobora kwamburwa imodoka yatsindiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byose byatangiye ku wa 14 Nzeri 2023, ubwo Iradukunda Josiane [Mushiki wa Ndoli waguze imodoka yahawe Bahavu mu mazina ye] yandikirwaga ibaruwa amenyeshwa 'gusesa amasezerano y'ubugure bw'imodoka yakozwe ku wa 14 Ukwakira 2022 ku bw'impamu yo kutubahiriza ibyumvikanywe muri ayo masezerano.'

InyaRwanda ifite kopi y'amasezerano igaragaza ko iyi modoka yahawe Bahavu ari iyo mu bowoko bwa KIAJK6 ifite Plaque RAF95Q. Iyi modoka yakozwe mu 2011, kandi ifite Nimero ya Chassis KNAGN4168CA239749.

Mu masezerano, Iradukunda Josiane waguze iriya modoka yagiranye na nyirayo Mfuranzima Eric, bemeranyije kumwishyura Miliyoni 11 Frw nk'igiciro cy'imodoka, amafaranga agacishwa kuri Compte iri muri ZIGAMA CSS iri mu mazina ya Mugisha Ndoli ariko 'ayo mafaranga ntago yigeze yishyurwa.'

InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ubwo Mugisha Ndoli yajyaga kuri ZIGAMA CSS kubikuza yasanze nta mafaranga ari kuri sheki yari yahawe, abajije muri Ndoli Safaris bamubwira ko bazamwishyura, arategereza kugeza ubwo ihawe Usanase Bahavu.

Ubwo Iradukunda Josiane yohererezwaga iyi barurwa ijyanye no gusesa amasezerano yagiranye na Mfuranzima Eric, yabwiwe ko agomba guseswa bitarenze iminsi ibiri igira iti 'Uhereye igihe mwakiriye ibiri baruwa, maze imodoka ivugwa muri aya masezerano igasubizwa Mfuranzima Eric.'

'Bitakurikizwa hakiyambazwa izindi nzira z'ubutabera, ndetse mukazirengera n'ikiguzi cyose kizaturuka mu ngamba zizakurikirwaho.'

Ku wa 27 Nzeri 2023, Mfuranzima Eric yandikiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego cy'inshinjabyaha ku 'cyaha cy'ubuhemu cyakozwe na Iradukunda Josiane'.

Muri iki kirego, asobanuramo uburyo yari yumvikanye na Josiane Iradukunda kumwishyura Miliyoni 11 Frw z'imodoka bari baguze mbere ya tariki 17 Ukuboza 2022.

Avuga ati 'Ariko nyamara Iradukunda Josiane yanze kwishyura ayo mafaranga nk'igiciro cyari cyumvikanyweho cy'imodoka yari amaze kugura.'

Iradukunda Josiane aregwa icyaha cy'ubuhemu giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 176 y'itegeko n0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ikaba igira iti 'Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.'

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi Magana atana (500.000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1.000.000 Frw).

Icyo uruhande rwa Bahavu ruvuga kuri iki ikibazo:

Ndayirukiye Fleury 'Legend' [Umugabo wa Bahavu Usanase Jannet] yabwiye InyaRwanda  ko nta kibazo bafite ku modoka umugore we yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards (RIMA).

Yavuze ko bafite amasezerano bagiranye na Ndoli Safaris abahesha iriya modoka, kandi ko na Noteri wemewe na Leta yabishyizeho umukono.

Ndayirukiye avuga ko amasezerano bagiranye asobanutse, kuko harimo ingingo ivuga imodoka izandikwa kuri Bahavu umwaka urangire, nyuma yo gufasha Ndoli Safaris mu bikorwa bijyanye no kwamamaza imodoka iyi sosiyete icuruza n'ibindi nk'uko babivuganye.

Yavuze ati 'Imodoka twayihawe mu buryo bwemewe n'amategeko, kuko hari amasezerano yasinywe hagati ya Ndoli Safaris na Bahavu Jannet avuga ko imodoka ayihawe, kandi ko hazakorwa 'mutation' (kwandikwa ku modoka) nyuma y'umwaka.'

Akomeza ati 'Ni amasezerano yanemejwe na Noteli, kandi uruhande rwa Ishusho Ltd itegura Rwanda Movie Awards rwari ruhagarariwe. Rero, amasezerano twayagiranye na Ndoli Safaris ntabwo twayagiranye na Mfuranzima Eric. Ntekereza ko bakwiye kuvugana na Ndoli Safaris bagakemura ibyo bibazo bavuga bafitanye.'

Amasezerano Bahavu yagiranye na Ndoli Safaris azarangira muri Mata 2024, ari nabwo biteganywa ko azandikwaho iyi modoka ikajya mu mazina ye.

Hari amakuru agera ku  InyaRwanda avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje Mfuranzima Eric kwitabaza urukiko kugirango ahabwe iriya modoka, kuko basanze nta cyaha Iradukunda Josiane yakoze, ahubwo atarubahirije amasezerano.

Kwitabaza urukiko, bizabanzirizwa no gushaka umuhesha w'inkiko kugirango afatire iriya modoka mbere y'uko Mfuranzima Eric ajya mu rukiko gusaba ko urukiko rwategeka ko ahabwa imodoka ye.

IMITERERE Y'AMASEZERANO Y'UBUGURE HAGATI YA MFURANZIMA ERIC NA IRADUKUNDA JOSIANE

Njyewe Mfuranzima Eric utuye mu Rwanda, umujyii wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge ufite Nimero y'Irangamuntu…… ngurishije imodoka yanjye yo bwoko bwa KIAJK5 yakozwe mu mwaka w'ibihumbi bibiri na cumi na rimwe (2011), ifite numero ya chassis KNAGN4168CA239749, nimero y'icyapa kiyiranga RAF96Q.

Nkaba nyigurishije Josiane IRADUKUNDA utuye mu Rwanda, Akarere ka Kicukiro ufite Nimero y'indangamuntu…….Akaba azanyishyura amafaranga y'u Rwanda MILIYONI CUMI N'IMWE (11,000,000Frw) mu kwezi k'Ukuboza 2022 bitarenze tariki 17 Ukuboza 2022.

Njyewe MFURANZIMA ERIC nsabye ko amafaranga yacishwa kuri compte ya ZIGAMA CSS iri mu mazina ya MUGISHA NDOLI.

Amafaranga azishyirwa azava kuri Compte ya ZIGAMA CSS ari mu mazina ya NDOLI SAFARIS LTD.

Nk'uko tubyemeranyijwe azayishyura yose nta mwenda azasigaramo.

Bikorewe i Kigali, ku wa 14 Ukwakira 2022.

Impande zombi zashyizeho umukono nyuma yo kugirana amasezerano, ndetse Noteri Rugemintwaza Emmanuel arabyemeza.

Inkuru bifitanye isano: Ibyishimo kuri Bahavu wahawe imodoka yatsindiye; yavuzeibitaramenyekanye

 

Ku wa 15 Gicurasi 2023, nibwo Ndoli Safaris yashyikirije imodoka Bahavu nyuma yo guhiga abandi muri Rwanda International Movie Awards


Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Bwana Jackson Mucyo yari kumwe na Bahavu ubwo yahabwaga imodoka yatsindiye muri RIMA


Umuyobozi wa Ndoli Safaris, Gaju Emile yemeranyije na Bahavu ko imodoka izamwandikwaho nyuma y'umwaka umwe


Mfuranzima Eric aritegura kwitabaza inkiko kugirango asubizwe iyi modoka ye ifite agaciro ka Miliyoni 11 Frw


Abiganjemo abanyamakuru bari ku cyicaro cya Ndoli Safaris mu ijoro ryo ku wa 15 Gicurasi 2023, ubwo Bahavu yashyikirizwaga imodokaSource : https://inyarwanda.com/inkuru/136329/bahavu-ashobora-kwamburwa-imodoka-yatsindiye-muri-rwanda-international-movie-awards-136329.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)