Amarangamutima ya Hakim Sahabo nyuma y'intsinzi y'Amavubi kuri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'Amavubi ukinira Lille y'abato, Hakim Sahabo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kubasha gutsindira Afurika y'Epfo mu Rwanda imbere y'abanyarwanda.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023 u Rwanda rwari rwakiriye Afurika y'Epfo mu mukino w'umunsi wa kabiri w'itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Umukino warangiye Amavubi abashije gutsinda ibitego 2 ku busa, byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.

Hakim Sahabo winjiye mu kibuga asimbura Muhire Kevin yavuze ko wari umukino mwiza kandi ko ari intsinzi y'abanyarwanda bose.

Ati "Wari umukino mwiza cyane, twakinnye nk'ikipe, ni intsinzi y'abanyarwanda bose."

Yakomeje avuga ko iyi ntsinzi isobanuye byinshi kandi ko bifuza gukomerezaho.

Ati "Bisobanuye byinshi kubera ko dutsindiye mu rugo kandi tuzakomeza kugerageza gukomerezaho."

Nyuma yo gutsinda Afurika y'Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n'amanota 4, Afurika y'Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n'aho Lesotho ikagira 1.

Sahabo yavuze ko gutsinda Afurika y'Epfo ari ibyishimo bikomeye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-ya-hakim-sahabo-nyuma-y-intsinzi-y-amavubi-kuri-afurika-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)