Amakipe 20, umuhanda wo ku butaka Butagatifu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri siganwa ry'Amagare riri mu ya mbere muri Afurika, rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya 16. Rizatangira tariki 18 kugera tariki 25 Gashyantare 2024.

Mu buryo bwo kurushaho kwitegura iri siganwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo, ni bwo ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwerekanye imiterere y'iri siganwa aho rizanyura, amakipe azaryitabira, ndetse n'abaterankunga baryo. 

Ni umuhango wabereye kuri ABG urenze Rwanda X, ugana Sonatube, utangira Saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba (17:30 PM). 

Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yatangiye aha ikaza buri umwe witabiriye umuhango, ndetse atangira ashimira buri umwe wagize uruhare mu isiganwa ry'umwaka ushize, ndetse n'abantu bamaze igihe bakorana.

Tour du Rwanda izaba ibaye ku nshuro ya 16 

Nyuma yaho, uyu muyobozi yakomereje kuri Tour du Rwanda ya 2024 aho yagarutse kuri byinshi ndetse birimo n'amakipe azitabira iri riganwa.

Kamuzinzi yavuze ko amakipe 40 ariyo yasabye kwitabira Tour du Rwanda ya 2024, ariko bemereramo amakipe 20 gusa.

Muri ayo makipe Kamuzinzi yashyize ahagaragara amakipe 16 ndetse avuga ko amakipe 4 asigaye bazayatangaza mu minsi iri imbere.

Amakipe azitabira Tour du Rwanda ari mu bice 3, aho igice cya mbere kirimo amakipe yabigize umwuga, Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams), ndetse n'icyiciro cya 3 cy'amakipe y'ibihugu. 

Amakipe yabigize umwuga azitabira ni Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (U Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (U Butaliyani).

Amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ni Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Asta Qazadstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama FDB (U Bufaransa), Bike Aid ( U Budage) na Lottto Dstny (U Bubiligi).

Amakipe y'Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y'Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na ICI CMC (igizwe n'amakipe ya Afurika avanze).

Nyuma yo kwerekana amakipe azitabira iri siganwa, ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwahise bujya ku mihanda iri siganwa rizanyuramo. Iri siganwa rigizwe n'uduce 8 harimo utuzabera mu mujyi wa Kigali.

Agace ka mbere kazaba ari Kigali Convention Center - Kigali Convention Center: Aka gace kazazenguraka mu mujyi wa Kigali ku ntera ya Kirometero 18, abakinnyi bakazaba basiganwa n'ibihe. 

Agace ka kabiri, kazava Muhanga kerekeza Nyaruguru, aka gace kazasorezwa i Kibeho kwa Bikiramariya, kakazaba gafite intera ya Kirometero 130. Icyo wamenya kuri aka gace ni uko kazaba gakinwe bwa mbere nyuma yaho umuhanda wa Huye Nyaruguru umaze gukorerwa neza.

Agace ka gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Rusizi kakazaba gafite intera ya kirome 141. 

Agace ka kane kazava i Karongo gasorezwe Rubavu ikazaba ari intera ya Kirometero 92.

Agace ka gatanu, kazava i Musanze kagera mu Kinigi aho bitira izina, kakazaba gafite intera ya Kirometero 13, umukinnyi akazaba asiganwa n'ibihe, ubwo tukazaba tugeze tariki 22 Gashyantare 2024. 

Agace ka gatandatu kazahagurukira i Musanze kagaruka i Kigali, kakazaba gafite intera ya Kirometero 93.

Agace ka karindwi kazahagurukira mu Rukomo gasorezwe i Kayonza, banyuze i Nyagatare, ikazaba ari intera ya Kirometero 163, ndetse ni yo ntera ndende muri iri siganwa. 

Agace ka 8 ari nako kanyuma kazaba ari Kigali Convention Center - Convention Center kakazaba gafite intere ya Kirometero 90.

Abakinnyi bazahagurukira Kigali Convention Center, RDB, MTN Center Right to Golf, Letf to RIB Kimihurura, bagaruke kuri Kigali Convention Center aho bazahazenguruka inshuro 4, 

Nyuma bazakomeza Kimicanga, Payage, Yamaha, Nyabugogo, Ruriba, Norvege, Mount Kigali, Kigali Pele, Kimisagara, Wall of Kigali, Onatracom, Gitega, CHIC, bamanuke Peyage, bagere Kigali Convention Center ari naho isiganwa rizasorerwa.

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan niwe wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, ndetse ikipe ye ikabaza izitabira, byitezweko ashobora kuzagaruka. 

Iyi niyo myenda izambikwa abakinnyi bigendanye n'uko bitwaye 

Abafatanyabikorwa bazaba bari kumwe na Tour du Rwanda 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136881/amakipe-20-umuhanda-wo-ku-butaka-butagatifu-ibizaranga-tour-du-rwanda-ya-2024-136881.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)