Kwinjira bizasaba kugurisha isambu! Hamenyekanye amakipe abiri yo ku mugabe w'i Burayi azakinira kuri stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwinjira bizasaba kugurisha isambu! Hamenyekanye amakipe abiri yo ku mugabe w'i Burayi azakinira kuri stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha.

Hamaze iminsi myinshi Abanyarwanda bibaza amakipe azakinira kuri stade Amahoro ubwo izaba yaruzuye igiye gutahwa ku mugaragaro.

Benshi bakomeje kwibaza niba azaba ari Apr Fc na Rayon Sport, abandi bibaza niba azaba ari Amavubi n'indi kipe, yewe hari n'abavugaga ko bizaba ari kuri finale y'igikombe runaka hano mu Rwanda.

Gusa ubu amakuru ahari aravuga ko stade Amahoro ku munsi wo kuyitaha, izakinirwamo na PSG yo mu Bufaransa ndetse na Buyern Munich yo mu Budage. Si academy zayo ahubwo ni iz'i Burayi mvuga.

Amakuru akomeza avuga ko impamvu hahiswemo aya makipe, ni uko ari amakipe afitanye amasezerano akomeye n'u Rwanda.



Source : https://yegob.rw/kwinjira-bizasaba-kugurisha-isambu-hamenyekanye-amakipe-abiri-yo-ku-mugabe-wi-burayi-azakinira-kuri-stade-amahoro-ku-munsi-wo-kuyitaha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)