Abakiriya ba betPawa batsindiye Miliyari 3.9... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amateka adasanzwe ku bakiriya ba betPawa mu Rwanda, aho biri ntsinzi yose ishobora guhindura ubuzima bwawe wishyuwe neza.

betPawa ivuga ko yishyuye asaga Miliyari 3.9 Frw zegukanwe mu minsi 10 ishize, zahawe abakiriya ibihumbi 56, 452 batandukanye.

betPawa isobanura ko yashoboye kwishyura abatsinze bose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye n'ubwishyu nk'uko yari yabyiyemeje.

Imwe mu ntsinzi ikomeye cyane yagaragaye muri uku gutega, ni Miliyoni 13.2 Frw yaturutse ku mugabane w'amafaranga 180 Frw.

Abandi bakiriya 145 ba betPawa batsindiye byibuze Miliyoni 1 Frw cyangwa arengaho. Hirya no hino muri Afurika, mu masoko 11 betPawa ikoreramo, yabaruraga abantu 27.938 mu bakiriya babo babaye abaherwe mu minsi 10 gusa ishize.

Umuyobozi ushinzwe ibyanye no kwamamaza muri betPawa, Fiona Munyana, yabwiye InyaRwanda ati: 'Amafaranga yishyuwe ni ingenzi mu kunoza inshingano yacu yo kwimenyereza gutega". 

"Twese tuzi neza ko ari ngombwa ku bakiriya kugira ngo babashe kwizera ko bazabona ibyo batsindiye igihe cyose batsinze, bityo twishimiye ko no mu cyumweru cyo gutsinda, dushoboye kubahiriza ibyo twiyemeje ku bakiriya bacu, ikintu u Rwanda rutigeze rubona mbere.'

Umubare munini w'abatsinze wabonye ko betPawa yishyuye amafaranga angana na miliyari 95.1 RWF (Miliyoni 77 $) ku bakiriya bayo ku isi yose mu gihe cy'iminsi 10.

Kuri ubu, betPawa igengwa na Mchezo Limited ikaba ikorera mu Mujyi wa Kigali. Ifite inshingano zo kumenya neza ko amafaranga yinjiye avuye mu gutega abyazwamo amahirwe atandukanye agamije iterambere muri Afurika haba mu bijyanye na siporo ndetse n'ikoranabuhanga.

betPawa ni ikirango kigendanwa cyo gutega mu mikino, kikaba kiyobowe na Mchezo Limited ikorera mu Rwanda.

betPawa ikorera mu bihugu 11 byo muri Afurika, aho ikoreshwa n'abarenga miliyoni 10.

betPawa ifite intego yo gukundisha abantu gutega, binyuze mu gutanga ubufasha bw'amasaha 24 ku mukiriya, urubuga rworohereza abarukoresha, ku migabane mike cyane kandi ikishyurwa neza.

Sosiyete y'imikino y'amahirwe, betPawa, yatangaje ko abakiriya bayo batsindiye Miliyari 3.9 Frw mu gihe cy'iminsi 10 binyuze mu gutega ku mikino



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136130/abakiriya-ba-betpawa-batsindiye-miliyari-39-frw-mu-minsi-10-136130.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)