Abahanzi 7 bo muri Nigeria bamaze kuririmba m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba mu mwaka umwe gusa abahanzi batatu bakomoka muri Nigeria barimo Davido, Burna Boy na Rema bamaze kuririmba mu birori bitatu bikomeye by'umupira w'amaguru ku Isi, byatumye ibitangazamakuru mpuzamahanga by'imyidagaduro bitangaza ko injyana ya Afro Beat yiganjemo abahanzi bo muri Nigeria, imaze kwigarurira Isi aho usanga abayikora aribo bari kwitabazwa mu birori bikomeye.

Ibi ariko nubwo bigaragaye mu mwaka umwe gusa, ntabwo bitangiye ubu kuko no mu myaka yashize abahanzi bo muri Nigeria bakunze kujya batumirwa mu birori bikomeye by'umupira wa maguru, ndetse kugeza ubu bamaze kuba abahanzi 5 bo muri Nigeria bamaze kuririmba muri ibi birori. Ibi nibyo bikomeje kugaragaza ko umuziki nyafurika uyobowe n'aba bahanzi bo muri Nigeria.

Urutonde rw'abahanzi 7 bo muri Nigeria bamaze kuririmba mu birori bikomeye by'umupira wa maguru:

1. D' banj

Umuhanzi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Dayo Daniel Oyebanjo uzwi cyane nka D'banj uherutse kuyobora ibihembo bya 'Trace Awards 2023' byatangiwe i Kigali, niwe muhanzi wa mbere muri Nigeria waririmbye mu birori bikomeye by'umupira wa maguru.

Mu 2013 D'banj yaririmbye mu mikino y'igikombe cy'ibihugu bya Africa African Cup of Nations AFCON) yabereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo. Muri iyi mikino D'banj uzwi ku izina rya 'The Kokomaster', yaririmbyemo indirimbo yise 'Top Of The World' yahimbiye iyi mikino.

2. Davido

Umuherwe akaba n'umuhanzi w'icyamamare, David Adedeji Adeleke, wamamaye ku izina rya Davido, niwe muhanzi wo muri Nigeria wabaye uwa mbere waririmbye mu birori by'igikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Uretse kuba Davido ari mu bahanzi baririmbye indirimbo y'igikombe cy'Isi cya 2022, yanahawe umwanya anajya ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho. Davido akaba yararirimbye mbere y'umukino wa nyuma wahuzaga ikipe y'igihugu ya Argentine n'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

3. Rema

Umuhanzi ukiri muto Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ukomeje kwibikaho uduhigo ku myaka ye 23 gusa, yongeye guca ibintu ubwo yabaga umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika ushoboye kuririmba mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d'Or cyitabiriwe n'ibihangange muri ruhago, Lionel Messi akaba ariwe uhabwa iki gikombe. Ibi byatumye benshi bakurira ingofero Rema ukomeje kugaragara mu birori bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

4. Burna Boy

Damini  Ebonoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Africa ukomoka muri Nigerira uririmbye mu mikino ya Basketball ikomeye ku Isi ya NBA. Muri uyu mwaka ni bwo Burna Boy yaririmbye mu mikino ya 'NBA All Star Games' yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Indirimbo ze nka 'Last Last' na 'It's Plenty' nizo yaririmbye muri iyi mikino.

5. Kizz Daniel

Umuhanzi Oluwatobiloba wamamaye nka Kizz Daniel nawe ari mu bahanzi barimbye mu birori bikomeye by'umupira wa maguru. Mu 2022 ubwo habaga imikino y'igikombe cy'Isi yabereye i Qatar, Kizz Daniel yatumiwe kuririmba mu birori bya 'FIFA Fan Fest' aho yaririmbiye abaherwe bo muri Qatar indirimbo ze zabiciye zirimo nka Buga na Cough maze akabanyeganyeza.

6. Patoranking

Patrick Okorie umuhanzi ugezweho mu njyana ya Dancehall na Afro Beat, nawe ari mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kuririmba mu birori bikomeye by'umupira w'amaguru, aho mu 2022 kimwe na Kizz Daniel, nawe yaririmbye mu birori bya 'FIFA Fan Fest' byabaye mu gihe kimwe n'imikino y'igikombe cy'Isi muri Qatar.

7. CKay

Chukwuma Ekweani umuhanzi umaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga nka 'CKay' ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeri bamaze kuririmba ku rubyiniro rukomeye mu birori by'umupira w'amaguru.  

Mu 2023 CKay yaririmbye mu mukino wa nyuma wa CHAN (African Nations Championship) wabereye mu gihugu cya Algeria. Aha yaririmbye indirimbo ye 'Love Nwatiti' yasohoye mu 2019 kugeza nubu igikunzwe na benshi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136090/abahanzi-7-bo-muri-nigeria-bamaze-kuririmba-mu-birori-byumupira-bikomeye-ku-isi-136090.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)