Urutonde rw'Aba-DJs 5 babakobwa bahagaze nez... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umwuga wo kuvanga umuziki ni umwe mu myuga yishimirwa n'abatari bake, cyane ko usanga mu mpera z'icyumweru aba-DJs aribyo bantu basusurutsa utubari n'utubyiniro byo mu Rwanda ndetse bagafasha benshi kuruhuka mu mutwe no kongera kwishimira ubuzima.

Mu gihe cyo hambere akazi ko kuvanga umuziki gatangira gukorwa mu Rwanda byari bimenyerewe ko ari akazi gakorwa n'igitsina gabo gusa. Gusa kugeza uyu munsi byarahindutse kuko mu Rwanda hari abakobwa b'aba Djs, babikora neza, babikunda kandi babeshejweho na byo.

Muri abo harimo aba bakurikira:

1. Â Ã‚ Ã‚  DJ Brianne

Ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, ariko amenyerewe nka Dj Brianne kubera umwuga akora wo kuvanga umuziki. Uyu, yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga umuziki muri Mata 2019 abitangirira mu gihugu cya Kenya aho yavukiye. Kuva yagera mu Rwanda, Dj Brianne yarakoze ku buryo bugaragarira buri wese, avanga imiziki mu bitaramo bitandukanye, utubari, utubyiniro, mu mikino ikomeye ndetse no ku maradiyo arimo na Isango Star mu kiganiro 'Hands Up.'

Usibye mu Rwanda, Brianne yagiye ajya no mu mahanga ndetse kuri ubu yibitseho ibihembo bikomeye birimo icy'uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (2021-2022), Dj mwiza w'umwaka (2021-2022) ndetse n'icyo yahawe uyu mwaka (2022-2023) n'ubundi cy'umu-Dj mwiza w'umwaka. Si ibyo gusa  kuko n'ejobundi muri Kanama aherutse guhabwa igikombe nka Dj mwiza w'umwaka watowe n'abantu mu Karere u Rwanda ruherereyemo (EAEA People's Choice Female Of The Year).

2. Â Ã‚ Ã‚  DJ Sonia

Dj Sonia uri mu bakobwa bamaze kumenyekana muri uyu mwuga, ubusanzwe yitwa Kayitesi Sonia. Yavutse mu 1998, atangira kuvanga imiziki muri 2019. Sonia, yacuranze mu bitaramo byinshi binyuranye birimo Silent Disco, Decent Entertainment ya Muyoboke, Giants of Africa, Hill Festival, acuranga mu tubari dutandukanye n'imikino ikomeye irimo Women's Afrobasket Rwanda 2023, FIBA World Cup n'ahandi henshi.

Kuri ubu ni umwe mu bavanga umuziki ku gitangazamakuru cy'igihugu, RBA n'ishami ryayo rya kabiri ariryo KC2.

3. Â Ã‚ Ã‚  DJ Anita Pendo

Anita Pendo ni umwe mu b'igisina-gore bavanga imiziki kandi bahagaze neza mu Rwanda cyane ko we anabifatanya n'akandi kazi kenshi karimo ako kuba umushyushyarugamba, umunyamakuru n'ibindi. Uyu, azwiho gusetsa cyane no gukorana imbaraga ibyo akora byose kandi akerekana ko abikunze.

Uyu munyamakuru wa RBA na Magic FM, arambye mu mwuga wo kuvanga imiziki kuko yagize igitekerezo cyo gutangira kuwukora mu 2010. Pendo, yatangaje ko yinjiye muri uyu mwuga ashaka kwerekana ko mu Rwanda naho hari ab'igitsina gore bawushoboye.

4. Â Ã‚ Ã‚  DJ Ira

Dj Ira ubusanzwe yitwa Iradukunda Divine. Yaje mu Rwanda aturutse mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu 2015. Icyo gihe yahise atangira kwiga umwuga wo kuvanga umuziki abifashijwemo na DJ Bisosso. Yacuranze mu birori bikomeye birimo Primus Guma Guma, Silent Disco, Iwacu Muzika Festival, mu irushanwa rya Miss Rwanda n'ahandi.

Ira kandi ni umwe mu ba-DJs b'abakobwa bakunze kugaragara bavanga imiziki mu mikino ikomeye u Rwanda rwakira irimo FIBA Africa 2023, Women's Afroabasket Rwanda 2023, Rwanda Summer Golf n'iyindi. Uyu kandi yavanze imiziki no kuri Televiziyo Rwanda igihe kinini.

5. Â Ã‚ Ã‚  DJ Fabiola

Ubusanzwe yitwa Uwakayumba Fabiola. Amaze kwamamara nka DJ Fabiola kubera umwuba akora wo kuvanga umuziki mu tubyiniro dutandukanye, utubari no mu bindi birori bihuza abantu benshi.

Kuri ubu, uyu ni umu-Dj uhoraho mu kiganiro Mix and The Juice gitambuka kuri Magic FM ya RBA. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135286/urutonde-rwaba-djs-5-babakobwa-bahagaze-neza-mu-rwanda-135286.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)