Umuraperi Kendrick Lamar ategerejwe i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izina rye ryongeye kuvugwa i Kigali nyuma y'imyaka itandatu yari ishize (Ni ukuvuga muri Gicurasi 2017) ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangazaga igitaramo cye, ariko byaje kumenyekana ko ari igihuha.

Icyo gihe igitaramo cye cyari cyahawe inyito ya 'KGL Junction'. Ndetse 'affiche' zasohotse zerekenaga ko kizabera muri Kigali Convention Center.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu Ukuboza 2023, Kendrick Lama azaba ari mu Rwanda mu gikorwa cy'igitaramo cyizwi nka 'Global Citizen Live'

Ibi ni ibitaramo Mpuzamahanga bitumirwamo abahanzi bakomeye ku Isi. Muri Nzeri 2022, umunyamuziki Burna Boy yaririmbye muri 'Global Citizen Live' mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Burna Boy wo muri Nigeria yisunze indirimbo ze zirimo 'Anybody' atanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu.

Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rw'ubukangurambaga ku bihugu bikize hagamije kubashishikariza gukusanya amadorali Miliyari 100 mu kurengera ibidukijije ku Isi.

Hanagamijwe kandi gukusanya nibura amadorali Miliyari 6 zo kugoboka abafite ikibazo cy'inzara no gutuma inkingo za Covid-19 zigera ku bazikeneye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ubu bukangurambaga bwanagejejwe mu nama ku ihindagurika ry'ikirere izwi nka COP26 yabereye Mujyi wa Glasgow muri Scotland (Écosse) mu Ukwakira 2021.

Iyi nama yahuje intumwa zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko bazagabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030 nk'uburyo bwo kurinda uyu mugabane w'Isi.

Boris Johnson wabaye Minisitiri w'u Bwongereza, ubwo yari muri iyi nama y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu bibwizanye ukuri kuri iki kibazo.

Global Citizen Live kandi yanagejeje ubukangurambaga bwayo mu nama ya G20, itsinda ry'ibihugu 19 hamwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Abahanzi n'abandi bavuga rikumvikana bifashishwa muri iyi gahunda ya 'Global Citizen Live' mu bitaramo ari nako bakangurira rubanda kurengera ibidukikije.

Kendrick Lama wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Swimming Pools', 'Poetic Justice', 'Backseat Freestyle' azagera i Kigali bigizwemo uruhare na BK Arena.

Bigaragara ko ibikorwa bya 'Global Citizen Live' byatangiye ku wa 23 Nzeri 2008, kandi bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 607.

Kendrick Lamar utegerejwe i Kigali yavutse ku wa 17 Kamena 1987. Ni umwe mu baraperi beza Amerika ifite, wagize uruhare mu iyaguka ry'injyana ya Hip Hop. Yavukiye kandi akurira mu gace ka Compton kari mu Majyepfo yo mu Mujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California.


Kendrick Lamar ategerejwe i Kigali mu gikorwa giherekezwa n'igitaramo cyizwi nka 'Global Citizen Live'


Ni ku nshuro ya kabiri, Kendrick Lamar atangajwe gutaramira i Kigali


Kendrick ukurikirwa na Miliyoni 13 kuri Instagram yagiye aca uduhigo, kandi yegukana ibikombe bikomeye mu muziki we 

REBA HANO INDIRIMBO 'MONEY TREES' YA KENDRICK LAMAR

 ">

KANDA HANO UREBE UBWO BURNA BOY YARIRIMBAGA MURI GLOBAL CITIZEN LIVE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136027/umuraperi-kendrick-lamar-ategerejwe-i-kigali-136027.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)