Umunyarwenya Phronesis yageze i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira mu Rwanda. Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023 yakirwa na Mazimpaka Japhet.

Uyu musore yitabiriye kiriya gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023.

Ni igitaramo Japhet agiye gukora nyuma yo gusoza urugendo rw'ibitaramo yakoreye muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kandi bamwe mu banyarwenya bashya bagaragaje impano muri ibi bitaramo yakoze, batera urwenya muri iki gitaramo azakorera muri Camp Kigali.

Ni ubwa mbere Japhet agiye gukora igitaramo nk'iki cyagutse ataramira abanya-Kigali, ari wenyine-Ariko azaba ashyigikiwe n'abanyarwenya bo muri Nigeria, u Rwanda ndetse na Uganda.

Agaragaza ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rwa 'Comedy' mu Rwanda.

Phronesis watumiwe muri iki gitaramo ni umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

Nibura buri mwaka akora ibitaramo bibiri byagutse, aherutse gutaramira mu Mujyi wa Lagos ndetse na Abuja, akorana n'abanyarwenya barimo Kenny Blaq uzwi cyane muri 'stand up comedy shows'.

Japhet aherutse kubwira InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku kuntu 'ahozaho mu rugendo rwe rwo gutera urwenya n'ubuhanga agaragaza'. Ati 'Mbese abantu bazamwibonera mu gitaramo cye cya mbere i Kigali.'

Igitaramo cya Japhet kizabera kizagaragaramo abandi banyarwenya barimo nka Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi, Josh2funny n'abandi barimo uwo muri Uganda n'uwo muri Nigeria.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135811/umunyarwenya-phronesis-yageze-i-kigali-135811.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)