Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rubinyujije ku rukuta rwa X, rwatangaje ko Umunyamakuru wigenga (Freelance) Jean Paul Nkundineza yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Ibyaha Nkundineza Jean Paul acyekwaho yabikoreye ku murongo wa YouTube. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk'uko biteganywa n'amategeko.

Nkundineza Jean Paul aherutse kumvikana kuri Youtube avuga ko Miss Mutesi Jolly akwiriye kwigurira kamwe agakoresha ibirori, akishimira ko Prince Kid yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu n'Urukiko Rukuru. Yakoresheje amagambo ataravuzweho rumwe mu gutangaza ibyo.

Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Nkundineza aramutse ahamwe n'icyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi 100.000 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.000 Frw; imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.

RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).

Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho

รข€" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) October 16, 2023

RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru Jean Paul Nkundineza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135488/umunyamakuru-jean-paul-nkundineza-yafunzwe-135488.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)