Umugabo wiberaga mu mwobo yitabye Imana nyuma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Makuyu hari hamaze iminsi micye hujujwe inzu ya Francis Marigu wabaga mu ndaki kubwo kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n'ubwo yahoze ari umucungamari.

Marigu Francis yari afite akazi ko gucunga imari ariko kaza kumuteza ibibazo bituma abura imitungo ye yose ahitamo gutangira kubaho ubuzima bwo mu ndaki/umwobo kubwo kubura ubushobozi bwo kwigondera inzu nshya. 

Nyuma y'imyaka 20 aba mu ndaki n'umuhungu we, abagira neza bamuhaye impano y'inzu yubakiwe mu rwego rwo kumufasha ariko hadaciye kabiri hasaka inkuru y'urupfu rwe.

Mu butumwa umunyamakuru MC Wanyoike Wa Mugure yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko ababajwe kandi atewe n'agahinda kubera urupfu rwa Francis Marigu. 

Wanyoike yagize ati "Kubera iki mana? Umutima wange urashenguwe. Yaryamye umuhungu we agiye kumubyutsa asanga byarangiye. Umutima wange urababaye cyane."

Uyu mugabo Francis witabye Imana yari yaratereranywe n'umugore we n'abana be kubera ubucyene ariko umwe muri abo bana amumambaho akaba ari nawe watangaje inkuru y'urupfu rwa se nyuma y'uko bari bahawe inzu yo kubamo bakava mu mwobo bari bamazemo imyaka 20.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135600/umugabo-wiberaga-mu-mwobo-yitabye-imana-nyuma-yo-kurara-mu-nzu-135600.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)