Ukuri ku mafoto agaragaza Bahali Ruth yabyar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangiye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, saa kumi n'ebyiri n'iminota 2', Rumaga ashyira ku rubuga rwe rwa Twitter ifoto igaragaza Bahali Ruth witabiriye Miss Rwanda 2022 ameze nk'ukuriwe yitegura kwibaruka imfura ye.

Yakoresheje amagambo yatumye benshi babifuriza kubyara hungu na kobwa no kurushinga rugakomera. Ariko kandi hari abashidikanyije ku ivuka ry'uyu mwana. Rumaga we ati 'Iyo Amahitamo ari amwe, burya umwanzuro ntuba ukikugoye.'

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Bahali Ruth nawe yasohoye ubutumwa bugaragaza ko yamaze kwibaruka, yumvikanisha ko bamaze kuba umuryango ugizwe n'abantu batatu ashima cyane Rumaga [Yakoresheje ijambo 'umugabo wanjye'].

Bahali yavuze ko batangiye urugendo batazi uko ruzarangira ariko 'Gihanga Imana y'i Rwanda izadukomeza.'

Ukoresha izina rya Qrista we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yamaze kuba 'Aunt' w'umwana wa Bahali na Rumaga. Yavuze ko ari umuhamya w'urugendo rw'urukundo rw'aba bombi, kandi abifuriza ishya n'ihirwe mu rugendo rushya batangiye.

Ku wa 3 Nyakanga 2023, Bahali Ruth yisunze konti ye ya Instagram yandikiye Rumaga amubwira ko ari impano n'umugisha Imana yashyize mu buzima bwe, amwifuriza kuramba no guhirwa n'ubuzima.

Yavuze ati 'Uri icyifuzo, uri impano, uri umugisha, uri bazanjya yanjye, baho kandi ubeho neza rudahinyuka, ndagukunda birenze.'

Mu kumusubiza, Rumaga yumvikanishije ko yasaye mu nyanya y'urukundo kandi ko bombi urugendo batangiye rudateza gusubira inyuma.

Akomeza ati 'Rukundo! Nudahinyuka kunkunda uko ubikora, ngo ejo wumve ko wansindiye, ntagisibya wanyigaruriye, nanjye nzamenya urwo rukundo, nudahinyuka uri urwanjye, kandi nudahinyuka ndi uwawe.' Bahali yasubije Rumaga amubwira ko amukunda kandi ntadahinyuka bazabana.

Ku wa 24 Kanama 2021, Rumaga yasohoye igisigo yise 'Mawe' yakoranye na Bahali Ruth, kimaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 574.

Bwari ubwa mbere aba bombi bahuriye mu gisigo, kandi cyarakunzwe bitewe n'ubutumwa bukubiyemo. Ni kimwe mu gisigo kizigize Album 'Mawe' Rumaga aherutse gushyira ku isoko.

Ubwo yashyiraga hanze kiriya gisigo, Rumaga yabwiye InyaRwanda ko yagikoze agamije guca umuco w'abasore biharaje kurya ubukwe mbere.

Ati 'Nanditse iki gisigo kugira ngo nce ibi bintu bya 'mbonja' byateye mu bahungu, bituma barya ubukwe hakiri kare. Nicyo kintu nyamukuru nashakaga gukora. Nashakaga kugarura umwimerere w'uko ubukwe bushingira ku kuko umuntu yarezwe. Urabona y'uko twari tugeze mu bihe byaho nyine 'mbonja' yari imaze gufata urundi rwego, kuryamana mbere y'ubukwe byarafashe indi ntera.'

Bahali Ruth yifashishije, ni umukobwa umenyerewe mu mikino myinshi ya Mashirika, akaba n'umusizi nawe ubusanzwe ukora mu rurimi rw'Icyongereza.

Muri iki gisigo, Rumaga yakoresheje amagambo aryoheye amatwi aba abwira Bahali Ruth, amusaba ko barya ubukwe.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko ariya mafoto yagiye hanze agaragaza Bahali ameze nk'ukuriwe yitegura kwibaruka ari bimwe mu bizagaragara mu gisigo gishya yakoranye na Rumaga bazashyira hanze mu minsi iri imbere.

Hari n'amafoto basohoye bari kumwe bafatiye mu Karere ka Musanze, biri mu bizagaragara muri aya mashusho y'iki gisigo bombi bagiye kongera guhuriramo.

Junior Rumaga wa Nsekanabo ni umwe mu basore bamaze kuba kimenyabose mu busizi Nyarwanda muri iki gihe bitewe n'uburyo budasanzwe akoramo ubusizi bwe akiri muto.

Ubuhanga bwe abugaragariza mu myandikire ye, ijwi rye riremereye rituma abamukunda batavayo, ndetse n'uburyo akoramo amashusho y'ibisigo nk'ikintu kitari cyimenyerewe mu buhanzi bw'ubusizi Nyarwanda bituma abantu bamukunda cyane, yewe hari n'abavuga ko bakunze ubusizi kubera we.

 

Rumaga yashyize abantu mu rujijo nyuma yo gusohora amafoto agaragaza Bahali Ruth ameze nk'ukuriwe


Rumaga na Bahali bamaze iminsi bafata amashusho y'igisigo bahuriyemo kizagaragaramo bimwe mu bice bifitanye isano n'aya mafoto basohoye 

Bahali aherutse kugira uruhare mu ikorwa ry'indirimbo 'Fou de Toi' yatwaye arenga Miliyoni 15 Frw 

Rumaga asanzwe ari inshuti y'igihe kirekire ya Bahali- Yamwamamaje cyane mu gihe cya Miss Rwanda ya 2022

 

Ubutumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga z'abo zatumye benshi babacyeka amababa


 

KANDA HANO UREBE IGISIGO 'AYABASORE' RUMAGA YAKORANYE NA BAHALI RUTH




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135989/ukuri-ku-mafoto-agaragaza-bahali-ruth-yabyariye-rumaga-135989.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)