Uko mbibona: Impamvu umusifuzi Twagirumukiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugira ngo tugendane neza, ibuka ko iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo byanjye bwite.

Kuri iki cyumweru twasoje tariki 29 Ukwakira ni bwo mu Rwanda habaye umukino uruta iyindi, wahuje ikipe ya APR FC yari yakiriye Rayon Sports ku munsi wa 9 wa shampiyona. Aya makipe yombi yavuye mu kibuga nta kipe irebye mu izamu, ariko abafana batashye nta n'umwe wifatiye ku gahanga imisifurire, cyareka bamwe ba nta munoza.

Mbereho iminsi 4 ngo uyu mukino ube, FERWAFA yatangaje ko Twagirumukiza Abdulkarim ari we uzaba ari umusifuzi mukuru, afatanyije na Ishimwe Didier, Mugabo Eric ndetse na Rulisa Patience umusifuzi wa kane.

Abasifuzi bose bane bari bikwije udukoresho twikoranabuhanga 

Amakuru akijya hanze abafana ba Rayon Sports baratarutse bavuga ko kababayeho, ndetse bamwe batangira gupimuza amatike yabo bavuga ko batajya kureba umukino bahuyemo na APR FC uribusifurwe na Twagirumukiza Abdulkarim. Ibi babivugaga bagendeye ku mikino yabahuje Twagirumukiza Abdulkarim yayisifuye kuko imyinshi yarangiraga batanyuzwe.

Muri iyo mikino twavuga nk'umukino wabahuje na APR FC i Bugesera FC aho abafana ba Rayon Sports bavugaga ko yabibye penariti ya Luvumbu. Hari n'umukino wahuje aya makipe Issa Bigirimana wakiniraga APR FC atsinda igitego, abafana bavuga ko yagitsindishije ukuboko Twagirumukiza akanga kubisifura.

Abafana ba Rayon Sports kandi bavugaga ko uyu musifuzi ari umukunzi wa APR FC w'akadasohoka kuko ngo yari aherutse kwanga igitego Police FC yatsinze akacyanga avuga ko habayeho kurarira, mu gihe umusifuzi wo ku ruhande atari yamanitse igitambaro.

Kuki uyu mukino w'ihangana wahawe Twagirumukiza Abdulkarim utavugwaho rumwe?

Twagirumukiza Abdulkarim ashobora kuba yarisabiye uyu mukino. Mu buryo bwo gusubiza ibintu ku murongo no kwereka abantu ko Twagirumukiza Abdulkarim atakiri wa wundi, birashoboka ko yaba ariwe wisabiye uyu mukino ndetse akerekana na zimwe mu mpamvu zatuma awusifura neza.

Ikinyamakuru Rwanda Magazine kivuga ko Twagirumukiza Abdulkarim yasifuye uyu mukino akoresheje itumanaho rihagaze Miliyoni 3 z'amanyarwanda. Iri tumanaho nk'uko rigaragara mu mafoto, ni ibikoresho bishya kandi nibura biri ku rwego rwa shampiyona y'u Rwanda. 

Iki ni kimwe mu byo umuntu yavuga ko Twagirumukiza Abdulkarim yasabye uyu mukino kandi yiteguye gukora ibishoboka byose ukagenda neza.

Mbere y'umukino, abasifuzi bari berekanye ko ari urugamba mu rundi 

Birashoboka ko umusifuzi yasaba FERWAFA ati: "Murabona ko hari abafana b'ikipe runaka tutabanye neza, ngo kubera ukuntu mbasifururira. None ko igihe kigeze ngo buri umwe mwereke imisifurire numva yanyura buri umwe, mwampaye uyu mukino ukansubiza icyizere?'

Birashoboka kuba FERWAFA yaramuhaye uyu mukino nko kumuha andi mahirwe. Ku rundi ruhande bishoboka ko FERWAFA yaba yarahisemo gucyemura ikibazo cy'imisifurire yari imaze igihe ivugwa mu Rwanda, aho usanga ikipe imwe ivuga ngo runaka aratwanga ntiyadusifurira, cyangwa se iyo adusifuriye turabizi turatsindwa. 

Mu buryo rero bwo guca iyi mivugire, birashoboka ko FERWAFA iri guha imikino abasifuzi bari barashyize mu mukara n'amakipe amwe kugira ngo basubize ibintu ku murongo. Mwibutse neza, umukino wahuje APR FC na Mukura muri uyu mwaka w'imikino, uyu mukino wasifuwe na Umutoni Aline.

Bikimenyekana ko Aline ariwe uzayobora umukino, abantu bariyakiriye bavuga ko ari umufana wayo mukuru, ndetse yambaye n'imyenda yayo, ariko mu kibuga asifura ku buryo buhabanye n'ibyo yari yitezweho.

Bishoboka ko FERWAFA ishobora kubwira umusifuzi iti: "Urabona iriya kipe ntabwo mubanye neza, bahora bavuga ko wafashe uruhande kandi ntabwo dushaka imisifurire iteye uko." 

"Tugiye kuguha uyu mukino nushimangira ibyo bavuga ukabogama ubwo uraba werekana uwo uriwe ku mugaragaro, ariko niba hakiri amahirwe yo gusubiza ibintu ku murongo wayakoresha." 

Udukoresho tw'itumanaho abasifuzi bari bafite twari duhagaze asaga Miliyoni 3 z'amanyarwanda 

Umukino urangiye udukoresho abasifuzi baratwururukije basoma ku mazi 

Twagirumukiza yagendaga ku mukino nk'umuntu ushaka gusubiza ibintu ku murongo 

Umutoni Aline niwe wasifuye umukino wa APR FC na Mukura n'ubwo mbere y'umukino abantu bari bihebye ukuyemo aba APR FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135981/uko-mbibona-impamvu-umusifuzi-twagirumukiza-abdulkarim-yahawe-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-s-135981.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)