The Voice yabaye imbarutso yindirimbo Platin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ubarizwa muri Label ya 'One Percent Entertainment' yatangaje ibi nyuma y'uko ashyize hanze iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023.

Platini yabwiye InyaRwanda ko mu minsi ishize ubwo yari ku rubuga rwa Youtube areba ibikorwa binyuranye, yabonye amashusho agaragaza Linda Montez ahatanye mu irushanwa The Voice, yumva ni umukobwa ufite impano yo guhanga ijisho.

Yavuze ati 'Linda ni umukobwa numvise muri The Voice, numva ni umuhanga ariko byaje kunshimisha numvise ari umunyarwandakazi ni uko nguko nyine namuhisemo.'

Platini avuga ko uwo munsi ari bwo yiyemeje gukorana indirimbo na Linda Montez, kandi avuga ko yarebye mu ndirimbo yari asanzwe afite aba ariyo bakorana. Akomeza ati 'Namwumvise muri The Voice, numva aririmba neza, numva afite ijwi ryiza.'

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yakoraga indirimbo 'Mbega Byiza', yatumiye muri studio Linda Montez kugirango yumve uko imeze, maze amufasha mu majwi bigera n'aho bakorana iyi ndirimbo 'Same as me' basohoye mu ijoro ry'uyu wa Kane.

Platini avuga ko muri iki gihe nk'umunyamuziki afite byinshi ahugiyemo, birimo nko gutekereza uko yakora igitaramo cye bwite ndetse na Album ye muri rusange.

Uyu muhanzi anavuga ko atekereza ku kuba yakora ibitaramo bitandukanye bizenguruka u Rwanda, nyuma y'ibitaramo aherutse gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ati 'Nagize amahirwe yo gukora ibitaramo hanze, ariko sindabikora mu Rwanda, sindakora album, sindakora igitaramo cyanjye bwite, ibyo byose ni imishinga, ariko sinavuga umunsi n'isaha, ni ibintu Imana izamfashamo. Nibigera igihe cyo kubimurikira abantu, nzabibwira abantu.'

Platini yaherukaga gusohora indirimbo 'Icupa', 'Ijana ku ijana', 'Slay Mama' n'izindi ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere. Ni mu gihe Linda Montez yaherukaga kumvikana mu ndirimbo 'Slown Down' na Uncle Austin, 'Kure', 'Naje' n'izindi. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 


Platini yasohoye amashusho y'indirimbo 'Save Me' yakoranye na Linda Montez


Platini yavuze ko The Voice ariyo yabaye imbarutso yo kuba yarakoranye indirimbo na Linda Montez


Linda Montez amaze igihe ahatanye mu irushanwa The Voice rigamije gushyigikira impano zo muri Afurika


Linda ari mu bagize uruhare mu ndirimbo 'Mbega byiza' ya Platini

KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAME AS ME' YA PLATINI P NA LINDA MONTEZ

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135887/the-voice-yabaye-imbarutso-yindirimbo-platini-yakoranye-na-linda-montez-video-135887.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)