Riderman yacyeje MTN Iwacu Muzika Festival an... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, Riderman umaze iminsi ataramira abantu mu bitaramo biri kugana ku musozo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Riderman yavuze ko iyi 'Festival' muri rusange yagenze neza kuko abantu bari bakumbuye ibitaramo binini nka biriya.

Yasobanuye ko kimwe mu bigaragaza ko aho bigeze bimeze neza ari ubwitabire buri hejuru bukomeje kugaragara mu bitaramo, hatirengagijwe ko byamamajwe mu gihe gito cyane kitageze no ku kwezi. Yatanze urugero ku Karere ka Ngomba, avuga ko abantu buzuye ahari hateganijwe bakagera no mu muhanda.

Akomoza ku mbogamizi yabonye zabangamiye ibi bitaramo, yagize ati: ''Muri rusange byagenze neza, gusa amasaha yo gusorezaho yatumaga performances tuzikora abashinzwe umutekano baduhagaze iruhande badusaba gufunga kare.''

Uyu muraperi wongeye kwishimirwa ku rwego rwo hejuru, yashimiye inzego z'umutekano zabanye nabo, zigatuma ibitaramo byose by'iyi festival bimaze kuba biba mu mutekano wuzuye. Yaboneyeho no kubasaba ko bishobotse, babongerera amasaha bakajya basoza kuririmba saa tatu z'ijoro.

Riderman yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kongera guhura n'abafana babo, cyane cyane ko hari hashize imyaka isaga ine badakora ibitaramo binini mu ntara kubera Covid-19.

Avuga ko icyamushimishije cyane ari ukubona abafana baririmbana nawe ijambo ku rindi indirimbo za Hip Hop. Ati: ''Nishimiye kubona abafana baririmbana natwe indirimbo za hip hop nyamara usanga akenshi ziba zidakinwa ku maradiyo bumva nk'izindi njyana. 

Bigaragaza ko ukuri n'iyo wagufungirana gute, ko kwishakira inzira kukagera hanze. Muri ibi bitaramo RAP yongeye kugaragaza imbaraga zayo.''

Kuwa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 ni bwo ibi bitaramo byatewe inkunga na MTN byatangiriye mu Majyaruguru mu Karere ka Burera, aho abahanzi batanu aribo: Bushali, Chriss Easy, Bwiza, Afrique na Niyo Bosco bataramiraga imbaga y'abantu yari ihateraniye. 

Ku wa 23 Nzeri 2023 nibwo abarimo Riderman, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco, Bushali na Afrique bakomereje i Musanze. Nyuma ya Musanze kuri 30 Nzeri 2023, aba bahanzi bose uko ari umunani bataramiye i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda. 

Tariki 07 Ukwakira, aba bahanzi basigiye ibyishimo bisendereye abaturage b'i Ngoma. Ku ya 14 Ukwakira, ab'i Rubavu nibo bari batahiwe gususurutwa n'abahanzi 8 bahawe akazi mu bitaramo bya Iwacu Muzika.

Ibi bitaramo byari bimaze igihe bitaba kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, bitegenijwe ko bizasorezwa i Kigali muri BK Arena kuwa 25 Ugushyingo 2023.


Umuraperi Riderman ahamya ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byaje bikumbuwe na benshi


Yavuze ko ibi bitaramo byongeye kugaragaza imbaraga za Rap

Kanda hano urebe uko Riderman yiyambaje Karigombe maze bagasusurutsa ab'i Rubavu

">

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135515/riderman-yacyeje-mtn-iwacu-muzika-festival-anahishura-icyamushimishije-cyane-video-135515.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)