RIB yataye muri yombi CG (Rtd) Gasana Emmanue... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rwatangaje ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yatawe muri yombi nyuma y'uko ahagaritswe ku mirimo. 

RIB ivuga ko hashize igihe CG (Rtd) Gasana Emmanuel akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko (nk'Umuyobozi w'Intara Ntara y'Iburasirazuba) mu nyungu ze bwite.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yavuze ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA).

CG (Rtd) Gasana Emmanuel yabaye Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu imyaka 9 naho mu mwaka wa 2018 yagizwe Guverineri w'Intara y'Amajyepfo kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora Intara y'Iburasirazuba.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 25 nibwo hasohotse itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe Primature ryavugaga ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahagaritswe n'Umukuru w'Igihugu ku buyobozi bw'Intara kubera ibyo akurikiranyweho.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135845/rib-yataye-muri-yombi-cg-rtd-gasana-emmanuel-135845.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)