Police FC yatsinze Kiyovu Sports ifata umwany... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino Police FC yatangiye neza muri rusange byatumye ku munota wa 16 ibona na penaliti ku ikosa ryakorewe Bigirimana Abedi. 

Iyi penaliti yahise iterwa na Mugisha Didier atsindira Police FC igitego cya mbere, kiba igitego cya 3 muri iyi shampiyona. 

N'ubwo byari bimeze gutya ariko Kiyovu Sports nayo abakinnyi nka Richard Kilongozi na Nizeyimana Djuma bakinaga neza cyane bigatuma igera imbere y'izamu cyane. 

Ibi byatumye ku munota wa 31 ibona penaliti ku mupira wakozwe na myugariro wa Police FC Ndizeye Samuel maze Nizeyimana Djuma afasha Kiyovu Sports kwishyura igitego. 

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mukibuga 

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira Police FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Mugenzi Bienvenue yahaye Hakizimana Muhadji agahita atsinda igitego mu gihe abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bazi ko habayemo kurarira, iminota 45 irangira ari 2-1.

Kapiteni wa Kiyovu Sports Niyonzima Oliver Seif yagiye mu rwambariro nk'abandi ariko igice cya kabiri gitangiye ahita asimbuzwa adahari ahubwo ajyanwa n'imbangukiragutabara.

Ikipe ya Police FC yakomeje guhirwa n'umukino maze ku munota wa 61 Mugenzi Bienvenue atsinda igitego cyari icya gatatu ku ikipe ye.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 

Kiyovu Sports yakomeje gukora impinduka zitandukanye, abatoza bayo n'abakinnyi batanemera ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga n'umusifuzi Umutoni Aline ariko umukino urangira Police FC yegukanye intsinzi itsinze ibitego 3-1.

Police FC yahise ifata umwanya wa 4 n'amanota 13 Kiyovu Sports yari kuri uyu mwanya, ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 12.


Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane ikipe ya kiyovu Sports 

Hakizimana Muhadjiri yigaragaje cyane muri uyu mukino 

Mugisha Didier ubwo yajyaga gutera penariti 

Nzeyurwanda agerageza kuyikuramo, ariko biranga 




Nizeyimana Djuma watsinze igitego rukumbi cya Kiyovu Sports 


KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135659/police-fc-yatsinze-kiyovu-sports-ifata-umwanya-wa-kane-wa-shampiyona-amafoto-135659.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)