Police FC yanyagiye Kiyovu Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24.

Police FC niyo yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ufungura indi y'umunsi wa 8 wa shampiyona.

Iyi kipe y'Abashinzwe umutekano mu gihugu yatangiye umukino ubona ari yo isatira cyane byaje no kuyiha igitego ku munota wa 18 kuri penaliti yatsinzwe na Mugisha Didier.

Kiyovu Sports yahise ikanguka irasatira cyane ndetse igenda inahusha uburyo butandukanye.

Nayo byaje kuyiha igitego cya penaliti cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma, ni nyuma y'uko Ndizeye Samuel yakoreye umupira mu rubuga rw'amahina ku munota wa 30.

Nubwo Kiyovu Sports yari iri mu mukino neza, Police FC yaje kubatsinda igitego ku munota wa nyuma w'igice cya mbere, cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku mupira mwiza yari ahawe na Mugenzi Bienvenue.

Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri idafite kapiteni wayo, Niyonzima Olivier Seif wagize ikibazo cy'imvune aho yanatwawe kwa muganga na 'Ambulance'.

Police FC yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 61 cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue wahoze anakinira iyi kipe. Umukino warangiye ari 3-1.

Gahunda y'umunsi wa 8 wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023

Police FC 3-1 Kiyovu Sports

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023

Rayon Sports vs Sunrise FC
Mukura VS vs Bugesera FC
Marines FC vs Gasogi United
Muhazi United vs Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023

Etincelles FC vs APR FC
Etoile del'Est vs AS Kigali
Amagaju FC vs Gorilla FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-kiyovu-sports-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)