Pitchou wa APR FC nyuma y'igihe kitari gito yatangiye imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nshimirimana Ismaïl Pitchou ukina mu kibuga hagati muri APR FC, yatangiye imyitozo yorohereje nyuma y'ukwezi agize imvune.

Uyu mukinnyi w'Umurundi yagize imvune tariki ya 23 Nzeri 2023 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa mbere wa shampiyona wo APR FC yanganyijemo na Marines FC 2-2.

Kuva icyo gihe yari akirimo kwitabwaho n'abaganga bamukurikirana umunsi ku munsi kugira ngo barebe ko yagaruka vuba.

Pitchou yagize ikibazo cy'imvune y'akagombambari ari nayo yatumye atagaragara mu mikino APR FC iheruka gukina.

Akaba yatangiye gukora imyitozo yorohereje aho arimo gukorera ku ruhande wenyine akoreshwa n'umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FC.

Nshimirimana Ismaïl Pitchou yinjiye muri APR FC mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira avuye muri Kiyovu Sports, yayisinyiye amasezerano y'imyaka ibiri.

Pitchou yatangiye imyitozo yoroheje
Amaze iminsi afite imvune
Arimo gukorana imyitozo n'umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/pitchou-wa-apr-fc-nyuma-y-igihe-kitari-gito-yatangiye-imyitozo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)