Mvukiyehe Juvenal yaguze ikipe nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira, ni bwo Mvukiyehe Juvenal yasoje gahunda yo kugura ikipe ya Rugende FC imaze igihe ikina icyiciro cya kabiri.

Ibi bibaye nyuma Mvukiyehe Juvenal Kiyovu Sports aherutse kuva muri Kiyovu Sports, ariyo kipe ya mbere yayoboye mu Rwanda.

Nyuma yo kugura iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal yahise asura abakinnyi mu myitozo ndetse abimbwira birambuye, abamenyesha ko bataje gutinda mu cyiciro cya kabiri, ashaka ko umwaka utaha izahita izamuka.

Iyi kipe isanzwe ikinira imikino yayo mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Rugende, ni imwe mu makipe azwiho kugira abakinnyi b'abana bakiri bato. 

Mvukiyehe Juvenal abaye umwe mu bashoramari bagize ikipe yabo, aho asanze abarimo KNC wa Gasogi United na Mudaheranwa Hadji wa Gorilla FC 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135527/mvukiyehe-juvenal-yaguze-ikipe-nshya-135527.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)