Musa Esenu yavuze ikintu ategerezanyije amatsiko muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Musa Esenu yavuze ko kimwe mu bintu yifuza kubona ari ukubona yahuriye mu kibuga na bagenzi be bose bakomoka muri Uganda.

Ubu Rayon Sports ifite abakinnyi 4 bakomoka muri Uganda, Musa Esenu na Ojera Joackiam bari bahasanzwe ndetse n'umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Charles Baale.

Aba bakinnyi uko ari bane ntabwo barahurira mu kibuga, cyane cyane mu mukino w'irushanwa.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Musa Esenu yavuze ko ntako bisa gukinana n'abantu mukomoka mu gihugu kimwe, gusa ngo afite inzozi zo kubona bose bahuriye mu kibuga.

Ati "Birumvikana mba numva meze neza, abakinnyi bacu bose barahari tuva mu gihugu kimwe, turahatana ni ibyishimo mu by'ukuri ni inzozi zanjye kuzabona na Baale (Charles) ari mu kibuga dukinana twese turi bane, bizanshimisha cyane."

Byatangiye umunyezamu Simon Tamale ari we utabona umwanya, na Musa Esenu yazaga asimbuye, rimwe na rimwe akaba yarasimburaga Charles Baale.

Mu mukino uheruka wa shampiyona batsinzemo Etoile del'Est 2-1, bahuriye mu kibuga ari 3, mu izamu harimo Simon Tamale, Ojera Joackiam na Musa Esenu watsinze ibitego bya Rayon Sports.

Muri aba bakinnyi uko ari 4, Joackiam Ojera akaba ari we wenyine uba wizeye umwanya wo kubanzamo, bityo ko izi nzozi za Esenu nubwo zishoboka ariko na none zigoye.

Yari amaze imyaka 3 amwambitse impeta y'urukundo
Charles Baale ni rutahizamu mushya muri Rayon Sports, Esenu afite inzozi zo kubabona bose mu kibuga
Tamale ni umunyezamu mushya muri Rayon Sports ukishakisha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/musa-esenu-yavuze-ikintu-ategerezanyije-amatsiko-muri-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)