Hatabaye uburangare ku nzego zose icyaha nticyaba RIB yemeye ko habaye uburangare bigatuma Kazungu yica abantu ntawurabutswe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Hatabaye uburangare ku nzego zose icyaha nticyaba' RIB yemeye ko habaye uburangare bigatuma Kazungu yica abantu ntawurabutswe.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo habaye ikiganiro cya Polisi y'u Rwanda na RIB aho bakigiranye n'itangazamakuru.

Muri iki kiganiro havugiwemo ingingo nyinshi zigiye zitandukanye.

Imwe mu ngingo yagarutsweho ni uburyo Kazungu Denis yishe abantu 14 ntawurabutswe.

Umuyobozi wa RIB, yavuze ko Kazungu Denis atari mu bantu bakekwa kubera amateka ye n'ukuntu yakuze.

Avuga ko umugambi we yawuteguye ndetse neza yitonze aho yaguze inzu iri ahantu hayonyine kuko yari icyicyijwe n'imirima y'abaturage.

Akomeza avuga ko kandi Kazungu yahisemo abo azajya yica, aho yahitagamo babandi badafite ubabaririza kuko mu bo yishe bose nta wari watanzweho ikirego ko yabuze.

Abajijwe niba hatarabayeho uburangare bigatuma Kazungu yica abantu ntawurabutswe, yemeje ko ibyaha bibaho habaye uburangare.

Yagize ati: 'Hatabaye uburangare ku nzego zose icyaha nticyaba.'



Source : https://yegob.rw/hatabaye-uburangare-ku-nzego-zose-icyaha-nticyaba-rib-yemeye-ko-habaye-uburangare-bigatuma-kazungu-yica-abantu-ntawurabutswe/?utm_source=rss=rss=hatabaye-uburangare-ku-nzego-zose-icyaha-nticyaba-rib-yemeye-ko-habaye-uburangare-bigatuma-kazungu-yica-abantu-ntawurabutswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)