Gushaka umutoza w'Amavubi byabaye mu ibanga rikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gushaka umutoza w'ikipe y'igihugu usimbura Carlos Alos Ferrer uheruka kwegura, byakozwe mu ibanga rikomeye cyane ku buryo muri FERWAFA uretse perezida wayo nta wundi ufite amakuru ya nyayo ku mutoza uzaza.

Tariki ya 13 Ugushyingo 2023 nibwo u Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 aho ruzatangira rwesurana na Zimbambwe kuri Huye Stadium.

Kugeza ubu nubwo hasigaye igihe kitageze ku kwezi, ntabwo umutoza aramenyekana ndetse n'iyo ugerageje kubaza muri FERWAFA bakubwira ko nta makuru bafiteho.

Amakuru avuga ko hari Komisiyo yashyizweho irimo abantu babiri bo muri FERWAFA barimo perezida wa FERWAFA, Munyankindi Alphonse na MINISPORTS, ari bo barimo gushaka umutoza.

Ku wa Kabiri w'icyumweru gishize nibwo habaye inama ya Komite Nyabozi ya FERWAFA yanagombaga guhabwa amakuru aho gushaka umutoza w'ikipe y'igihugu bigeze, gusa byarangiye bitabaye kuko perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru, Munyankindi Alphonse ntiyabonetse muri iyi nama kubera izindi nshingano.

Perezida wa FERWAFA, Munyankindi Alphonse na MINISPORTS bivugwa ko ari bo bonyine bafite amakuru y'umutoza ugomba gutoza u Rwanda binavygwa ko yamaze kuboneka, bahisemo kubigira ibanga kugeza umunsi azatangarizwa.

Amakuru ni menshi yatangiye gusohoka avuga ku mutoza ashobora guhabwa ikipe y'igihugu, hari abavuga ko umutoza usanzwe utoza Mukura VS ukomoka muri Spain, Lotfi Afahmia ari mu batekerejweho ni mu gihe bivugwa ko hari umutoza w'Umudage wamaze kugera mu Rwanda aje gutoza Amavubi.

Amavubi ntarabona umutoza mu gihe habura iminsi itageze ku kwezi ngo bakine na Zimbambwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gushaka-umutoza-w-amavubi-byabaye-mu-ibanga-rikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)