Filime ya Alliah Cool iheruka kurikoroza yasohotse (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimbi Alliance uzwi nka Allaih Cool yamaze gusohora filime iheruka kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amashusho ayigaragaramo.

Ni filime yise 'Good book, Bad Cover', ni filime y'urukundo ikaba ikinwe mu ndimi zirimo Icyongereza n'Igiswahili .

Ubwo muri Kanama 2023 yashyiraga hanze integuza y'iyi filime, abantu bayisamiye hejuru bitewe n'amashusho ayigaragaramo abantu basa n'abarimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro aheruka guha ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko yahisemo gukora iyi filime mu ndimi z'amahanga kugira ngo filime igere kure kandi anagure isoko rya Sinema Nyarwanda.

Ni filime yakozwe abifashijwemo na Sosiyete yo muri Nigeria imufasha mu bya Sinema, yanditswe na Ajalaja Stanley ari na we wayitunganyije mu buryo bw'amashusho.

Iyi filime nshya ya Alliah Cool igiye hanze ikurikira iyo yise 'Alliah The Movie' yasohotse mu mpera za 2021 ndetse ikazasohoka mu gihe hagitegerejwe indi yitwa 'Accidental Vacation' yahuriyemo n'abakinnyi bakomeye by'umwihariko muri Nigeria.

Alliah Cool yasohoye filime nshya



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/filime-ya-alliah-cool-iheruka-kurikoroza-yasohotse-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)