FERWAFA yashyize ukuri ku kibazo cy'umutoza w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira mu cyumba cy'inama cya Grand Legacy Hotel, FERWAFA yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye ndetse baza kugaruka no ku kibazo cy'irerero rya Bayern Munich kimaze iminsi kivugwa mu itangazamakuru.

Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA Richard wasobanuye iki kibazo, yavuze ko ko mu bana 30 babashije kujya mu ishuri rya Bayern Munich aribo bari bafite ibyangombwa byuzuye nk'uko Bayern Munich yari yabisabye.

Yakomeje avuga ko nyuma y'umwaka hazajya hakorwa irindi genzurwa, harebwe abakinnyi bagaragaje ubushobozi bucye basezererwe, ndetse nihagira undi umwana uboneka mu marushanwa atandukanye abe yakongerwamo.

FERWAFA kandi yagarutse ku masezerano iherutse kugirana n'uruganda rwa Masta, aho bemeje ko bagiranye amasezerano y'imyaka ine, ndetse ikazajya yambika amakipe yose y'igihugu mu mupira w'amaguru.

Ku bijyanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Munyantwali uyobora FERWAFA, yemeje ko bari mu biganiro bya nyuma, ndetse nibura mu ntangiriro z'ukwezi ku Ugushyingo azaba yamaze gutangazwa.

Kanda hano ukurikire ikiganiro FERWAFA yagiranye n'abanyamakuru



Munyantwali Alphonse uyoboye FERWAFA yanze kwerura ngo avuge igihe Amavubi azabonera umutoza 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135927/ferwafa-yashyize-ukuri-ku-kibazo-cyumutoza-wamavubi-ndetse-nabana-ba-bayern-munich-video-135927.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)