Canada: Massamba yataramiye abarenga 300 bazi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyabereye ahitwa The Gladstone Theatre Ottawa mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, cyaririmbyemo abahanzi bari barangajwe imbere n'umunyamuziki wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore.

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyo kuzirikana ubuzima bw'uriya muhanzi, yabwiye InyaRwanda ko cyaririmbyemo abahanzi b'impano bakomoka mu Rwanda gusa. Ati "Ni igitaramo cyari kiyobowe n'abanyarwanda, kitabiriwe n'abanyarwanda ku bwinshi, aho bagera kuri 300."

Avuga ko ku rubyiniro, Massamba yabanjirijwe n'abahanzi barimo umukirigitananga Deo Munyakazi, KG Boy, Furaha, Kelly, Michael n'abandi baririmba indirimbo zinyuranye, bafasha abanyarwanda kuzirikana ubuzima bwa Young C.K wabarizwa mu itsinda rya 'Prime' biri mu byatumye iki gitaramo cyitwa 'Prime Sunday Luminisce Rwanda'.

Yavuze ko iki gitaramo cyatangiye abantu abantu bakonje, ariko Massamba Intore ageze ku rubyiniro ibintu byahindutse abantu barizihirwa, bataramira gitore Young C.K.

Jean-Louis Kagahe, Se Wa Young C.K aherutse kubwira The New Times ko mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2023 aribwo yamenye ko umwana we yitabye Imana, ayibwiwe na Muramu we uba muri Canada.

Yavuze ati 'Ubwo nitabaga telefone itunguranye ya muramu wanjye nagize igishyika cyinshi nsesa urumeza. Yambwiye ko muri iryo joro, Nikita (nk'uko twamwitaga mu rugo) yatashye ari kumwe n'inshuti ye wabonaga ko yasinze, amaze kuyigeza mu rugo, asubirayo, ariko ntiyigeze avuga aho agiye. Hashize akanya, mukuru we Kevin agerageza kumuhamagara kuri telefone ariko ntiyamwitaba.'

Akomeza ati 'Abapolisi bahageze bahise babafasha gushakisha umwana, hashize umwanya bamusanga aho yari ari yashizemo umwuka. Niko guhita bajya gupima umurambo ngo bamenye intandaro y'urupfu rwe. Kugeza ubu turacyategereje ko ubuyobozi butugezaho amakuru kuri ako kaga katugwiriye. Bishobora gutwara iminsi ibiri cyangwa itatu.'

Yavuze ko umwana we yakomoraga inganzo kuri we (Se) ndetse na Nyirarume Massamba Intore. Avuga ati 'Asohora indirimbo ye ya mbere yitwa 'Umugabo' nahise menya ko na we afite umuhamagaro wo kuririmba.'

Kagahe Ngabo Calvin [Young CK] yitabye Imana ku wa 17 Nzeri 2023 nyuma y'igihe cyari gishize yigaragaje cyane mu ndirimbo zitandukanye byumwihariko mu ndirimbo 'Umugabo' yasubiwemo n'abaraperi Bull Dogg, Diplomate, Young Grace, Ish Kevin na Mazimpaka Prime. 

Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro atari yiteze mu muziki. Mu 2019, ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Get the bag' ahanini ivuga ku gukorera amafaranga. Ni imwe mu ndirimbo ze yakundaga cyane, kuko yavugaga ko 'yampaye umurava wo gukomerezaho'.

Young CK yinjiye mu muziki bimutunguye kuko ubwo yari aherekeje inshuti ye muri studio yaririmbye Producer akamubwira ko afite impano ashatse nawe yatangira gukora umuziki ku giti cye. 

Young yari bucura mu muryango w'abana batatu. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho yize amashuri abanza kuri St Charles Lwanga ayisumbuye yiga muri IPRC Kicukiro asoreza muri St Pius muri Canada.

Yavuye mu Rwanda mu 2017 ajya gutura muri Canada aho, yabarizwaga mu Mujyi wa Ottawa. Uyu musore yatangiye umuziki aririmba mu rurimi rw'Icyongereza, abafana bagenda biyongera bizagutuma ahitamo no gutangira kuririmba mu Kinyarwanda. 

Abifashijwemo na Mukuru we Kevin Kagahe umutunganyiriza amashusho y'indirimbo ze, Young Ck yasize akoze indirimbo zirimo 'Umugabo', 'Umurava', 'Doubts' n'izindi.

Kuva mu mashuri yisumbuye, Young Ck yakoraga ibijyanye no kwivuga ibizwi nka "Freestyles", rimwe na rimwe ku ishuri agasubiramo n'indirimbo z'abandi bahanzi. Biteganyijwe ko azashyingurwa mu Rwanda mu cyumweru kiri imbere. Â Ã‚ Ã‚ 

Massamba yataramiye abanyarwanda barenga 300 bazirikana ubuzima ba Young C.K abereye Nyirarume

Massamba ari kumwe na Gentille baherutse gufatanya basubiramo indirimbo 'Sindagira'
 

Massamba aherutse gusubika kuririmba mu iserukiramuco "Roots&Drums Festival Canada" mu rwego rwo kwibuka umwisengeneza we Kagahe Ngabo Calvin (Young C.K) watabarutse

Prime Luminisce Rwanda, umuryango w'Abahanzi Nyarwanda babarizwa muri Canada bakiriye Massamba Intore
 

Amagana y'Abanyarwanda yahuriye mu mugoroba wo kuzikana ubuzima bwa C.K wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Umugabo', 'Umurava' n'izindi



 

Binyuze ku rubuga rwa GO Fund Me hari gukusanywa $50.000 azifashishwa mu guhekereza Young C.k











Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135205/canada-massamba-yataramiye-abarenga-300-bazirikana-ubuzima-bwa-young-ck-amafoto-135205.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)