Boyz II Men imaze imyaka 38 mu muziki yageze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyateguwe na East African Promoters ya Mushyoma Joseph, gitegerejwe ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni igitaramo gihenze kuko kwinjira ni ukuba ufite itike ya 50,000Frw, 75,000 Frw na 100,000 Frw.

Mu 1990, Boyz II Men bakoze indirimbo zabaye ikimenyabose ku bariho ari bakuru muri iriya myaka.  Zimwe muri izo ndirimbo ni; One Sweet Day, On Bended Knee, End of the Road, I'll Make Love to You, Water Runs Dry, Power of Love, A Song for Mama n'izindi nyinshi dore ko bafite imizingo isaga 15 (albums). 

Mu 1992 bakoze iyitwa End of the Road yamamaye ku isi hose. Ni indirimbo yamaze ibyumweru 13 kuri Billboard Hot 100. Mu 1995 bakoranye na Mariah Carey iyitwa One Sweet Day. 

Iyi ndirimbo yabaye iya mbere kuri Billboard Hot 100 mu gihe cy'ibyumweru 14. Iyi ndirimbo yaje kuri album yabo ya 5. Bongeye gukora ibihangano byamamara ku isi yose mu 2000.

Boyz II Men bafite ibihembo bya Grammy bisaga 4. Batsindiye kandi ibihembo 9 bya American Music Awards, batsindiye kandi ibihembo 3 bya Billboard Awards, bafite ibihembo 9 bya Soul Train Awards. 

Bazwiho gukora ibitaramo bihenze kandi amatike agashira mbere y'igitaramo. Ntabwo bakunze gutaramira ku mugabane w'Afurika. Ibihugu nka Uganda na Kenya babikoreyemo ibitaramo bihenze mu mpeshyi ishize. Ni ibitaramo byabaye ku matariki 10-11 Kamena 2023. Â 

Boyz II Men bakigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali, bijeje kuzatanga ibyishimo bisendereye kandi basaba abafana babo kuzaza ari benshi. I Kanombe haje babiri aribo Wanya Morris na Shown Stockman mu gihe Nathan Morris araza mu gitondo cyo ku itariki 27 Ukwakira 2023.

Boys II Men bari kubarizwa mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135879/boyz-ii-men-imaze-imyaka-38-mu-muziki-yageze-i-kigali-135879.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)