Bibitseho ibihembo agahishyi! Abahanzi 5 bayo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihugu cya Nigeria kibarizwamo abahanzi bakomeye mu muziki nyafurika, haba mu miririmbire, ubutunzi ndetse n'ibindi nkenerwa kugira ngo umuziki utere imbere. Mu by'ukuri, Nigeria ifite abahanzi benshi Afurika yose yemera, ariko hari bake muri bo bayoboye umuziki wayo muri uyu mwaka wa 2023 uri kugenda ugana no ku musozo.

1. Â Ã‚ Ã‚  Rema


Divine Ikubor wamenyekanya nka Rema w'imyaka 23 y'amavuko, yatangiye kumenyekana muri 2019. Mu gihe gito amaze mu muziki, amaze kwinjira mu bahanzi bakomeje kugeza kure umuziki wa Nigeria n'uwa Afurika muri rusange.

Amaze gukora indirimbo nyinshi, ariko iyitwa 'Calm Down' yanasubiranyemo na Selena Gomez muri 2022 niyo yakunzwe cyane ndetse inamuhesha ibihembo bikomeye, ica uduhigo ku isi hose. 

Rema, ari mu bahanzi begukanye ibihembo bikuru muri Trace Awards 2023 kuko yegukanye icya "Best Global Africa Artist'' [Umuhanzi wo muri Afurika witwaye neza hanze yayo] n'icy'indirimbo y'umwaka "Song of the year" abikesheje 'Calm Down.' Ku myaka ye mike, uyu musore yibitseho ibihembo bya MTV VMA, City People Music Award, icya The Headies n'ibindi.

2. Â Ã‚ Ã‚  Burna Boy


Burna Boy w'imyaka 32 y'amavuko, ubusanzwe yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu MFR. Ni umwe mu bahanzi b'abanya-Nigeria bakomeye haba muri Afurika no ku Isi muri rusange. Yatangiye kumenyekanye bwa mbere muri 2012 nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yanakunzwe yitwa 'Like to Party.' 

Burna, amaze kwigwizaho ibihembo byinshi abikesha indirimbo ndetse na Album ze zagiye zandika amateka. Muri ibyo bihembo, harimo icyo aheruka gukura i Kigali muri Trace Awards 2023 cya Album nziza 'Love Damini,' icya MTV EMAs, The Headies Awards, BET Awards, Grammy Awards n'ibindi byinshi.

3. Â Ã‚ Ã‚  Davido


David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido ni umwe mu bahanzi b'abanya-Nigeria bahagaze neza haba mu muziki no ku mufuka kuko Google igaragaza ko muri uyu mwaka atunze arenga miliyoni 27.6 z'amadorali. Uyu muhanzi yahiriwe n'uyu mwaka no mu buzima bwihariye bw'umuryango we, kuko yibarutse impanga nyuma yo gupfusha imfura ye y'umuhungu yitabye Imana umwaka ushize. 

Abifashijwemo n'indirimbo ze zakunzwe cyane nka Unavailable yakoranye na Musa Keys wo muri Afurika y'epfo, High yahuriyemo na Adekunle Gold, Feel Blow My Mind n'izindi, uyu muhanzi amaze kugera ku rwego rukomeye, aho amaze kwibikaho ibihembo birimo ibyo yegukanye ejobundi muri Trace Awards 2023; icya Collabo nziza 'Unavailable' ndetse n'icy'umuhanzi mwiza w'umugabo. Davido kandi afite igihembo cya BET, icya MTV EMAs, icya The Headies n'ibindi.

4. Â Ã‚ Ã‚  Tiwa Savage


Tiwatope Omolara Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage, ni umuhanzikazi wo muri Nigeria ufite imyaka 43 y'amavuko. Uyu, afatwa nk'Umwamikazi w'injyana ya Afrobeats. Usibye iyi njyana, Tiwa amenyerewe no muri R&B, Hip-hop, Afropop n'izindi. 

Ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kugeza kure umuziki wa Nigeria n'uwa Afurika muri rusange. Abifashijwemo n'indirimbo nka 'Who is your Guy?', Koroba, Ma Lo, All Over n'izindi, Tiwa Savage yigaruriye imitima ya benshi, yagura umuziki we ndetse unamuhesha ibihembo bitandukanye. 

Kugeza ubu, yibitseho ibihembo bitandukanye birimo icya collabo nziza 'Who is your Guy' yatsindiye uyu mwaka mu bihembo bya Headies Awards, icya MTV EMAs, MTV Africa Music Award, City People Music Award, n'ibindi.

5. Â Ã‚ Ã‚  Ayra Starr


Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kumenyekana nka Ayra Starr afite imyaka 21. Yavukiye muri Nigeria, atangira umuziki nyuma y'igihe acuruza agataro. Ku myaka 16 y'amavuko, Ayra Starr yamurikaga imideri akorana na Quove Model Management. 

Uyu muhanzikazi, afite ijwi ritangaje kandi ryihariye, ibituma akundwa n'abatari bake, ubu akaba amaze kumenyekana no kumenyekanisha umuziki we n'uwa Nigeria muri rusange ku ku rwego mpuzamahanga. Afite indirimbo zazamuye urwego rwe, zirimo Rush, Sability, Bloody Samaritan n'izindi. 

Uyu mukobwa umaze igihe gito mu muziki, yibitseho ibihembo birimo ibya The Headies Awards, icy'umwaka ushize ndetse n'icy'uyu mwaka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135835/bibitseho-ibihembo-agahishyi-abahanzi-5-bayoboye-umuziki-wa-nigeria-muri-2023-135835.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)