Benshi bahamya ko yaje kuzimya The Ben! Coach... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe kigera ku mezi hafi abiri  The Ben na Gael aribo baza imbere mu kuvugwa cyane mu bitangazamakuru yaba ibyandika, Radiyo, Televiziyo n'ahandi, kugeza n'aho byabaye nk'ibirakaza  abandi bahanzi, bavuga ko bo batajya bahabwa umwanya ngo abafana babo babamenye ibikorwa byabo bahugiyemo, ahubwo bakivugira ku bantu bamwe gusa.

Gusa ariko Gael yagarutse ku mpamvu zatumye agaruka mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro gisobanura byinshi ku mubano we na The Ben ku muyoboro wa YouTube 'ABA VIP,  avuga ku  byo kuba amufitiye inzika yabiteye ishoti, ahamya ko abantu babivuga  baba babifitemo inyungu ku ruhande.

Gael avuga ko mbere na mbere yagarutse mu Rwanda ari uko kuva kera yatojwe ko nta hantu haruta iwabo i Rwanda. Avuga ko yavukiye i Burundi mu mwaka wa 1988, akaba ariho iwabo babaga kubera ko bari barahahungiye.

Gusa ariko avuga ko bakiri bato, Papa wabo iyo yabajyanaga ahantu bagatangira kuhishimira, yahitaga ababwira ko nta hantu heza haruta mu Rwanda. Bityo bakura bumva mu Rwanda ari ahantu hadasanzwe kandi harenze umuntu atareka ngo ajye kuba ahandi ubuziraherezo.

Gael avuga ko ibyo biri mu bituma ahora yumva ko mu Rwanda ari ahantu hadasanzwe mu buzima bwe kuva Papa we yatangira kubimubwira ndetse kugeza na n'uyu munsi akaba akibigenderaho.

Ntabwo ari icyo gusa kuko avuga ko yahisemo kuza mu Rwanda mu buryo bwo kugira umusanzu atanga ku iterambere ry'igihugu cye muri rusange n'abagituye.

Agira ati" Mu by'ukuri, iyo ukoreye muri Amerika ubushabitsi runaka, bagufata nk'umuntu uraho n'ubundi usanzwe kuko nabo ubwabo baba bishoboye kenshi na kenshi. Gusa ariko naratekereje neza, mbona ko nkwiriye no kuza mu Rwanda rwambyaye nkagira umusanzu ntanga mu iterambere ryarwo binyuze mu buryo butandukanye".

Avuga ko mu Rwanda yaza agakora ikintu runaka kigatanga akazi ku bihumbi byo mu Rwanda.

Si ibyo gusa kuko kandi avuga ko mu Rwanda hari ibintu 3 byumwihariko bihari bituma u Rwanda ruza ku isonga mu gutuma ba rwiyemeza mirimo bisanga bitabagoye.

Avuga ko ikintu cya mbere gihari ari ' uko mu Rwanda ikintu cyawe kiba ari icyawe'. Gael avuga ko mu mahanga ujya kubona ukabona ahantu ukorera abantu baraje bagatangira kukubwira ko ari ku butaka bw'abandi, nyamara witwa ngo warahaguze, bagahita bahakwambura nyamara warahatayeho amafaranga yawe. Ati" Mu Rwanda rero ibyo ntabwo bihaba, iyo waguze uba waguze".

Ikindi avuga, ni uko mu Rwanda bafite umwihariko wo guhamagariza Abanyamahanga kuza kuhakorera, mu gihe usanga mu bindi bihugu kenshi na kenshi utapfa kubona aho gukorera, cyangwa se ugasanga abahasanzwe bari kwirukanwa n'ibindi byinshi.

Anagaragaza ko buriya mu Rwanda hari uburyo bworoshye bwo kubona ibyangombwa byo gutangira kwikorera ubushabitsi bwabwe, bitandukanye no mu bindi bihugu utegereza imyaka n'imyaniko.

Avuga ko ibyo biri mu bintu byatumye agaruka mu Rwanda, nubwo bamwe bavuga ko yaje kwihorera kuri The Ben kugira ngo abanze amuzimye, nyamara we yabihakanye yivuye inyuma.

Gael avuga ko ikintu cyamuzanye mu Rwanda atari ukwiruka inyuma ya The Ben, ahubwo ko ari ukwikorera ubushabitsi butandukanye n'ibyo abantu batandukanye bagenda bivugira. Uyu Gael kandi ahamya ko ari inshuti zakadasohoka cyane ko banabanye cyane.


Coach Gael yahakanye ibivugwa ko yaje mu Rwanda kuzimya The Ben



Nyuma y'uko gukorana tha The Ben byanze, Coach yahise atangira kwikoranira na Bruce Melodie bigizwemo uruhare na Made Beats, kuri ubu ni abafafanyabikorwa  ntabwo Coach Gael amureberera inyungu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135630/benshi-bahamya-ko-yaje-kuzimya-the-ben-coach-gaele-yahishuye-impamvu-yatumye-agaruka-mu-rw-135630.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)