Aptre Yongwe yakatiwe iminsi 30 y'agateganyo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isomwa y'urubanza Ubushinjacyaha buregamo Joseph Harerimana kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya ryabaye ku mugoroba w'uyu wa Kane tarik 26 Ukwakira 2023.

Uko isomwa ryagenze:

Ubushinjacyaha bwavuze ko Apôtre Yongwe yatekeye abantu imitwe ko abasengera bagasubizwa kandi ari imitwe. Yabivugiye kuri shene za YouTube hakaba hari amajwi n'amashusho. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abo yijeje Visa no kuzamurirwa imishahara mu kazi

Ubushinjacyaha busanga ibyo bikorwa byakozwe na Apôtre Yongwe bigize icyaha. Yongwe yireguye ko kuva mu 2013 yimitswe akaba atunzwe n'amaturo. Yaburanye avuga ko amaturo yagombaga gutangwa kugira ngo abasengere kandi ngo yabaga akeneye ibitunga umuryango.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku mpamvu zikomeye harimo ibirego by'abantu batandukanye bamuhaye amafaranga ariko ibyifuzo byabo ntabwo byashubijwe. Ubushinjacyaha buvuga ko hari amafaranga menshi yanyuze kuri telefoni ya Apôtre Yongwe kandi mu buryo bw'uburiganya. 

Indi mpamvu ubushinjacyaha bwavuze ko akoresha amayeri y'ubwambuzi kandi yifashisha abandi bahungu 3 basengana. Ubushinjacyaha busaba ko izi mpamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha. Bwasabye ko afungwa kuko hagikorwa iperereza. 

Ubushinjacyaha buvuga ko hari abantu benshi bakiza kurega. Ubushinjacyaha buvuga ko Apôtre Yongwe afunzwe iki cyaha cyahagarara kuko byanabera isomo abandi.

Soma inkuru y'igihe Apotre Yongwe yaburanaga

Apôtre Yongwe utari mu rukiko hasomwe uko yaburanye. Yavuze ko adatewe isoni no kurya amaturo. Yanavuze ko kuba yasaba ituro ru'ishimwe nta kibazo abifiteho kuko abikomora ku ijambo ry'Imana. Yatanze urugero kuri Abraham watanze umuhungu we Isaka nk'ituro. 

Apôtre Yongwe yavuze ko nta muntu yambuye. Abenshi baramwihamagariraga nyuma yo kumva ibyo abwiriza. Yabwiye urukiko ko amafaranga yabanzaga kuyemeranyaho n'abazaga bamusanga.

Apôtre Yongwe yabwiye urukiko ko niba hari abifuza gusubizwa ariya maturo yayashaka akayabaha. Yongeyeho ko yari amaze imyaka 2 akora ubucuruzi ku buryo amafaranga yanyuze kuri telefoni nta kibazo abibonamo. 

Kuba yarabonaga amafaranga menshi anyuze kuri Western Union na Mobile Money asanga ari umugisha yagize kubera igikundiro. Yasabye kurekurwa akaba yakwigisha abandi bishora muri biriya bikorwa. Maitre Francis wunganira Apôtre Yongwe yasabye ko uwo yunganira afungurwa agakurikirwa adafunzwe.

Urukiko rwanzuye ko hari ibyagezweho bihagije mu iperereza kugirango ukirikiranyweho afungwe iminsi 30 y'agateganyo. Umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Gasabo wemeje ko Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y'agateganyo. Uyu mwanzuro wagizwe itegeko akaba ari buhite ajyanwa gufungirwa i Mageragere. 

Afite iminsi 5 yo kujuririra iki cyemezo. Umwanzuro wasomewe mu cyumba kiberamo imanza gifite nimero 2. Salle yari yuzuye abanyamakuru, abo mu muryango wa Yongwe ndetse n'abakozi ba Yongwe Tv. Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Urukiko kandi rwasanze hari amashusho n'amajwi aho yasabaga abantu gutanga ituro kuko ategeka bikaba. Urukiko kandi rwavuze ko ubwo yabazwaga mu iperereza yemeye ko habayemo amakosa kandi ko yiteguye kubihindura. 

Urukiko rusanga Apôtre Yongwe yemera ko yagiye yemera ko yagiye yakira amafaranga y'abantu benshi bamusabaga kubasengera. Mbere yo gusenga yabanzaga kubasaba ituro. Abo yasengeye ntibigeze bemera ko babaga babyumvikanye. 

Apôtre Yongwe yavuze ko yajyaga mu butayu kandi nta kibigaragaza. Urukiko rero rusanga kuba abantu barasengewe ntibasubizwe bihagije kuba akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Harerimana Joseph rero atakurikiranwa afunzwe mu gihe y'iminsi 30.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari ukumurindira umutekano, Kwirinda ko abangamira iperereza ndetse no kuba hari abantu benshi bakomeje kuza kumurega. Iki cyaha kuba aramutswe agihamijwe yahabwa igihano cy'imyaka 2 ariyo mpamvu agomba gukurikiranwa afunze. 

Apôtre Yongwe yasabye ko yakurikiranwa ari hanze kuko afite abana 7, ikigo y'itangazamakuru kandi ntiyigeze agora iperereza. Maitre Francis yavuze ko uwo yunganira ibyo yakoze ntabwo bigize icyaha.

Urukiko rwashingiye ku ngingo zitandukanye, rusanga icyaha akekwaho gihanishwa igifungo cy'imyaka 3-5 kandi hari impamvu zikomeye. Rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo. 

Uyu mwanzuro rero ufashwe kugira ngo Apôtre Yongwe atabangamira iperereza. Ni umwanzuro ufashwe none tariki 26 Ukwakira 2023 saa kumi na 40'.


Apotre Yongwe yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo


Apotre Yongwe yaburanye ahakana icyaha akurikranyweho

UKO BYARI BIMEZE UBWO APOTRE YONGWE YABURANAGA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135873/apotre-yongwe-yakatiwe-iminsi-30-yagateganyo-ahita-ajyanwa-i-mageragere-135873.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)