Rutahizamu wa Rayon Sports yavuze icyo umutoza Zelfani arimo amufasha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukiri muto wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince avuga ko umutoza w'iyi kipe Zelfani Yamen ahora amushyira ku gitutu kugira ngo abe yava ku rwego rumwe akajya ku rundi.

Umunya-Tunisia, Zelfani Yamen mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2023-24 utangira nibwo yagizwe umutoza wa Rayon Spots.

Ubwo yagirwaga umutoza bamwe mu bakinnyi abantu batekerezaga ko bashobora gusohoka muri iyi kipe, ni Rudasingwa Prince byavugwaga ko ashobora gutizwa.

Gusa akihagera uyu mutoza yagiye agaragaza ko mu mishinga ye harimo Rudasingwa Prince yanga kumurekura aho ndetse agenda amuha amahirwe atandukanye.

Rudasingwa Prince avuga ko uyu mutoza ikintu amufasha amushyira ku gitutu kugira ngo agire urwego avaho agire n'urwo ajyaho kandi akamubwira ko ntacyo wageraho utavunitse.

Ati 'Ni umutoza ugerageza kunsunika, kuko ndacyari muto arabizi kandi muri Rayon Sports bakunda gukinisha ba rutahizamu b'abanyamahanga gusa aba ambwira ko byose bishoboka ntacyo wageraho udakoze cyane, agerageza kunsunika akanshyiraho igitutu kugira ngo ngire aho mva n'aho ngera.'

Rudasingwa Prince w'imyaka 20 yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje gutandukana naryo muri 2018 ari nabwo yajyaga kwiga muri LDK, niho umutoza Kayiranga Jean Baptiste yamubonye amutwara mu irerero rya Rayon Sports ari ho yavuye azamurwa mu ikipe nkuru.

Rudasingwa Prince avuga ko umutoza wa Rayon Sports amufasha amwereka ko hari byinshi yageraho
Yamen Zelfani yagaragaje ko Rudasingwa Prince ari umukinnyi afite mu mibare ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yavuze-icyo-umutoza-zelfani-arimo-amufasha

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)