Rayon Sports yumvikanye na Al Hilal, hasigaye CAF kubiha umugisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze kumvikana na Al Hilal Benghazi yo muri Libya ko imikino yose y'ijonjora rya 2 yabera i Kigali kubera ibihe iki gihugu kirimo.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda ku munsi w'ejo ku wa Kabiri yerekeza muri Libya mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup bagombaga gukina ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri na Al Hilal.

Ubwo yari mu nzira nibwo yamenye ko Al Hilal yasabye ku uyu mukino wakwimurirwa mu cyumweru gitaha kubera ko ubu iki gihugu kiri mu bihe bikomeye byo kunamira abazize ibiza.

Kuko Rayon Sports yari yamaze guhaguruka, bivugwa ko CAF yanze guhindura itariki y'umukino.

Amakuru avuga ko Rayon Sports ubwo yari igeze muri Libya, byabaye ngombwa ko ijya mu biganiro na Al Hilal Benghazi ngo harebwe icyakorwa.

Nyuma yo kureba uburyo n'abaturage bameze, amakuru y'ibiza niyo acicikana gusa ku mateleviziyo, Rayon yemeye kumvikana n'iyi kipe.

Amakipe yombi yemeje ko imikino izabera mu Rwanda, bakaba bagiye kwandikira CAF bayimenyesha ikaba ari yo ifata umwanzuro.

Libya ubu yibasiwe n'ibiza byatewe n'umuyaga ukomeye cyane waturutse mu Nyanja ya Mediterrane biteza umwuzure, abantu ibihumbi 6 nibo bamaze kubarurwa ko bahasize ubuzima nk'uko ikinyamakuru Al Jazeera kibitangaza.

Rayon Sports izakinira imikino yose mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yumvikanye-na-al-hilal-hasigaye-caf-kubiha-umugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)