Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo, Abdul Karim Nizigiyimana Makenzi yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport Club avuye mu ikipe ya Gasogi United yaherukagamo.

Ibi byemejwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe y'urucaca  ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahozwe ruzwi nka Twitter.

Kiyovu SC ikaba yatangaje ko yasinyishije Makenzi, aho yagize iti 'Umugoroba mwiza, twishimiye kubamenyesha ko Nizigiyimana Abdoul Kalim Mackenzie ari umwe muri twe.'

Mackenzie aje muri Kiyovu SC nyuma yaho yari amaze iminsi akoreramo imyitozo ndetse kandi n'ibiganiro bikaba byari bimaze igihe hagati y'impande zombi.

Nizigiyimana aje mu ikipe ya Kiyovu mu gihe cy'amaseserano y'umwaka umwe akinirira iyi kipe ibarizwa i Nyamirambo.

Mackenzie yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ariko APR FC, Kiyovu SC agarutsemo, Rayon Sports ndetse na Gasogi United aheruka gukinira.

Yanakinnye mumakipe atandukanye yo mu karere ka Afurika y'i Burasirazuba arimo Gormahia na Wazito zo  muri Kenya na Vipers y'i Bugande.

Mu ikipe y'igihugu, Mackenzie ukomoka mu gihugu cy'i Burundi, yayikiye kuva mu mwaka wa 2007 akina imikino irenga 44.

The post Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nizigiyimana-abdul-karim-bita-makenzi-yerekeje-mu-ikipe-ya-kiyovu-sc-yigeze-gukinira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nizigiyimana-abdul-karim-bita-makenzi-yerekeje-mu-ikipe-ya-kiyovu-sc-yigeze-gukinira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)