No title

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa tatu z'ijoro kuri sitade mpuzamahanga ya Huye harikubera umukino Senegal yakiriyemo Amavubi. Impamvu Senegal igiye kwakirira mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y'ubwumvikane bw'ibihugu byombi.

Uyu mukino uri kuba nyuma yuko amakipe azahagararira iri tsinda mu mikino y'igikombe cy'Afuruka amenyekanye, ni Senegal na Mozambique yatsinze Benin ibitego 3-2 mu mukino wabaye uyu munsi. Ubwo bivuze ko Ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ntacyo iharanira.

Abakinnyi 11 Senegal yabanje mu kibuga:Pepe Mamadou SY,Mamadou Sane,Ousmane Diouf ,Papa Amadou Diallo,Samba Lele Djiba,Mamadou Lamine Camara,Cheikh Tidiane Sabaly , Cheikh Tidiane Sidibe,Pape Demba Diop,Bouly Junior Sambou na Cheikhou Omar Ndiaye


Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga:Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange, Ishimwe christian, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina, Byiringiro Lague, Mitima Isaac, Nshuti Innocent, Ruboneka jean Bosco na Niyonzima Olivier Sefu.


uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

82' Nyuma yo kuvurwa, Amara Diouf yararekuye ishoti imbere y'izamu ariko Ntwali Fiacre ararifata

80' Amara Diouf w'imyaka 15 winjiye mu kibuga asimbuye aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga

77' Bizimana Djihad asimbuwe na Muhadjiri

76'Umuzamu wa Senegal yatangiye gukora amayeri yo gutinza umukino

74' Ikipe y'igihugu y;u Rwanda ,Amavubi ikomeje gukora impinduka mu kibuga ishaka igitego cyo kwishyura, Nshuti Innocent avuyemo hinjiramo Mugisha Didier

70' Niyibizi Ramadhan yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbet

67'  Senegal ifunguye amazamu kuri kufura yaritewe na Tidiane Sidibe iragenda isanga Junior Sambou aterekaho umutwe umupira uragenda ujya mu izamu

62' Amavubi akomeje gusatira muri iyi minota, Ombolenga Fitina ahinduye umupira neza imbere y'izamu usanga Ruboneka arekuye ashoti rinyura kure y'izamu

60' Mitima Isaac yaratsinze igitego cy'umutwe habura gato ku mupira waravuye muri koroneri 

57' Junior Sambou aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga

55' Nshuti Innocent yongeye kubona umupira azamuka neza gusa ageze imbere y'izamu arekura ishoti ba myugaruro ba Senegal bashyira umupira muri koroneri

54'Ikipe y'igihugu y'u Rwanda nayo igeze imbere y'izamu,Fitina Ombolenga arekura ishoti ariko rinyura hejuru y;izamu gato cyane

50' Sewnegal itangiye igice cya kabiri isatira cyane,Pape Demba Diop arikwinjira mu rubuga rw'amahina buri mwanya gusa ba myugariro b'Amavubi bakirwanaho bakura imipira imbere y'izamu

46'Igice cya kabiri gitangijwe na Senegal ndetse bashaka no guhita batungura Ntwali Fiacre barekura ishoti rirerire ariko arifata byoroshye


Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya 0-0

Igice cya mbere cyongereweho umunota umwe

44' Fitina Ombolenga azamukanye umupira ahindura imbere y'izamu ashaka umutwe wa Innocent ariko myugariro wa Senegal ahita awushyira muri koroneri

41'Ikipe y'igihugu ya Senegal yaciye umurongo nta renngwa iri gusatira ishaka igitego ku bubi no ku bwiza

39'Senegal ibonye kufura iterwa na Tidiane Sidibe ariko ba myugariro b'Amavubi bahita bashyira umupira muri koroneri

35'Abakinnyi ba Senegal bakina inyuma bari kugerageza gukina imipira miremire bashaka ba rutahizamu babo ariko ntibibakundire imipira igahita irenga

33' Byiringiro Lague arekuye ishoti ku mupira yarahawe na Mugisha Gilbert ariko umunyezamu wa Senegal aba maso ahita arifata

30' Abakinnyi b'Amavubi nibo bihariye umupira muri iyi minota ndetse ari kubona n'uburyo imbere y'izamu,Christian azamuye umupira ashaka Innocent ku mutwe ariko ntibyamukundira neza

26' Junior Sambou wa Senegal azamukanye umupira ashaka kwinjira mu rubuga rw;amahina ariko Mitima Isaac aratabara ndetse biza no gutuma aryama hasi biba ngombwa ko hitabazwa abaganga


22' Senegal iri gusatira cyane muri iyi minota ,Titdiane Sabaly yinjiye mu rubuga rw'amahina ariko agiye kurekura ishoti Ntwali Fiacre ahita amutanga ku mupira 

18' Umukino watangiye gufata uburyohe abakinnyi bari guhangana ku buryo bukomeye, Djihad arwaniye umupira na Sambou karahava birangira bose baguye hasi

13'Abasore ba Senegal bari gushaka inzira y'ubusamo bagerageza gukina imipira miremire, Tidiane Sidibe arekuye umupira ashaka Tidiane Sabally imbere y'izamu ariko umusifuzi asifura kurarira

11'Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikomeje gukinana imbaraga ishaka igitego hakirikare, Byiringiro Lague yarazamukanye umupira ku ruhande rw;ibumoso ariko Ousmane Diouf ashyira umupira muri koroneri


8' Ombolenga Fitina azamukanye umupira ageze imbere y'izamu awuhindura kwa Ruboneka gusa arekuye ishoti rinyura hejuru y'izamu kure

4'Abasore b'u Rwanda bari kugerageza gukina basatira binyuze ku ruhande rw'ibumoso,Djihad yarashatse gucenga ariko Tidiane Sabaly amukorera ikosa hatangwa kufura gusa Christian ayiteye umuzamu arayifata

2'Ikipe y'igihugu ya Senegal niyo ifite umupira iri guhanahana gake gake

1'u Rwanda rutangiye umukino rusatira ,Djihad arekuye ishoti ripima amatoni riragenda rica mu maguru y;umunyezamu ariko ku bw'amahirwe macye rinyura hejuru y'izamu gato

Uko ibintu byari byifashe ku kibuga mbere y'umukino:

20:42 PM' Abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

20:23PM' Abakinnyi bo ku mpande zombi bari mu kibuga bishyushya mbere yuko umukino utangire ndetse yewe n'imvura yari yabanje kugwa yahise




Abakinnyi b'u Rwanda baririmba indirimbo y'ubahiriza igihugy


Abakinnyi ba Senegal baririmba indirimbo y'ubahiriza igihugu




Ba kapiteni b'ibihugu byombi bari kumwe n'abasifuzi mbere yuko umukino utangira



Abakinnyi b'Amavubi bishyushya



Abakinnyi ba Senegal bishyushya


Umushyushya rugamba kuri uyu mukino ,Mugenzi Faustin



Bamwe mu bafaba bake ba Senegal baje kureba uyu mukino


Mukecuru ari kumwe n'abandi bafana bagenzi be bisize amarangi


Abafana bamaze kugera muri sitade




Mukecuru yageze muri sitade hakiri kare aje kwihera ijisho umukino wa Senegal n'Amavubi


Abafana bake nibo bamaze kwinjira muri sitade


Uko abafana binjiraga hanze ya sitade babanje kwerekana aho bishyuriye itike







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134214/live-senegal-igiye-kwakira-amavubi-i-huye-mukecuru-yahageze-amafoto-134214.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)