James & Daniella, True Promises, Danny Mutaba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Tujyane Mwami Live Concert" ni igitaramo kidasanzwe cyateguwe na K2 Conference & Event Management (Ksquare) isanzwe itegura inama n'ibindi. Kizabera mu Mujyi wa Kigali - Gisozi kuri Dove Hotel, tariki 24 Nzeri 2023, kiririmbemo abaramyi b'amazina akomeye mu gihugu. 

Ni ku nshuro ya mbere kibaye ariko abagiteguye bavuga ko kizajya kiba rimwe mu gihembwe, ni ukuvuga nyuma y'amezi atatu. Bavuga ko iki ari cyo gihe cyagenwe n'Imana ngo iri vugabutumwa ritangire. Ni igitaramo kidasanzwe bitewe n'ibihe bizakiranga, bidakunze kuba mu bindi bitaramo.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, yabwiye inyaRwanda ko intego nyamukuru yacyo ari "ukongera kwibutsa abantu gusaba ngo bagendane nayo muri iki gihe cy'ubuhenebere aho abantu bakora gahunda zabo nyamara batabajije Imana kandi ariyo ifite imigambi yabo mu biganza".

Yavuze ko bagiteguye bisunze umurongo wo mu gitabo cyo Kuva: 33:15-17 aho Mose yasabaga Imana ngo ijyane nabo mu rugendo barimo. Aragira ati "Kandi koko Imana yarabikoze, ariyo mpamvu twakise 'Tujyane Mwami Live concert". 

Akomeza agira ati "Tukaba tubwira abantu n'abazitabira kongera gusaba Imana ikajyana nabo haba mu rugendo bagiyemo, mu bucuruzi, mu kazi, ku Ishuri aho ariho hose mbere y'uko bajya muri byo umuntu akabanza agasaba Imana kujyana nabo muri icyo gikorwa cyangwa urugendo ndetse n'ibindi". 

Abazitabira iki gitaramo bazataramana na James na Daniella, True Promises, Danny Mutabazi na Musinga Joe. Ku bibaza impamvu ari bo batumiwe, abagiteguye basubije ko "nta kidasanzwe, ni uko ubwo aribo Imana yatoranyije. Gusa n'abandi tuzabatumira kuko kizajya kiba buri gihembwe".

Akarusho k'iki gitaramo ni uko abazitabira bose, bazumva ijambo ry'Imana, ariko bakanasangira ibyubaka umubiri. Bati "Kutaza muri iki gitaramo ni igihombo kuko harimo ibidasanzwe nko kuba abantu bose bazitabira iki gitaramo bazasangira nk'uko byagendana mu itorero rya mbere". 

"Bibiliya iravuga ngo basangiraga ibyabo, Imana ikarushaho kubongerera abakizwa. Ikindi bazahomba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana ariko kdi n'Ijambo ry'Imana. Hazaba ubusabane budasanzwe". Andi makuru arambuye kuri iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.


Josh Ishimwe azaririmba muri iki gitaramo cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert"


James na Daniella bamamaye mu ndirimbo "Mpa Amavuta" bategerejwe muri iki gitaramo kidasanzwe


Danny Mutabazi akomeje kwiyambazwa mu bitaramo binyuranye kandi bikomeye


True Promises yatumiwe kuririmba muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere


Igitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" kizabera muri Dove Hotel kuwa 24.09.2023



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134095/james-daniella-true-promises-danny-mutabazi-na-musinga-joe-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-tuj-134095.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)