Ikintu gikomeye Young Grâce wagize isabukuru ashimira Imana, ibyo kuba yaba hari icyo yicuza mu buzima bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperikazi w'Umunyarwanda, Abayizera Grâce [Young Grâce] yavuze ko mu gihe yizihiza isabukuru y'amavuko kimwe mu byo ashimira Imana ari uko yaramuhaye umwana.

Buri mwaka tariki ya 19 Nzeri 2023, umuhanzikazi Nyarwanda, Young Grâce yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro akaba arimo yizihiza iy'imyaka 29 amaze ku Isi.

Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Young Grâce yavuze ko yishimira ibintu byinshi, kuba Imana ikomeje kumurinda ibirenze kuri ibyo ni uko ari umubyeyi.

Ati 'Nishimira ko ndiho ndi muzima, nishimira ko Imana igikomeje kundinda, ndashima Imana kubyo nagezeho, ndashima Imana kuba ndi umubyeyi.'

Ibintu bibabaza umuntu ni byinshi, ku myaka yanjye nk'uko wabivuze si mike si na myinshi, umuntu aba yarahuye n'ibintu byinshi bimubabaza kimwe n'uko hari ibyamushimishije ariko biragoye ko byahita biza aka kanya ariko birahari.'

Agaruka ku bintu yicuza cyangwa abantu bamubabaje, yagize ati 'Ntabwo njya nicuza, nemera ko ikintu cyabaye kiba gifite impamvu. Yego hari igihe umuntu akubabaza ukaba utamwibagirwa, njye sinakubwira ngo n'ibi n'ibi kuko singira inzika, umuntu arambabaza nkamurakarira ako kanya bigahita bishira, ubwo rero ngiye kubikubwira naba nsubiye mu byahise.'

Agaruka ku muziki we, yavuze ko abakunzi be yari yarabaryamishije cyane ariko na none byatewe n'uko hari ibindi yari ahugiyemo, abasezeranya ko bigiye kurangira akagaruka

Ati 'Abakunzi banjye ndabaryamishije cyane, nari nihugiyeho hanze y'umuziki hari ibindi bintu nari ndimo gukora, gusa birasa n'ibigiye kurangira nubwo atari neza. Vuba barongera bambone.'

Young Grâce wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Dokta', 'Hello Boss', 'Umukire', 'Ataha he', 'Hongover' n'izindi, ni umubyeyi w'umwana umwe w'umukobwa wujuje imyaka 4, Diamante.

Young Grace ashimira Imana uko ahagaze kuri uyu munsi yizihiza isabukuru
Yishimira ko ari umubyeyi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikintu-gikomeye-young-grace-wagize-isabukuru-ashimira-imana-ibyo-kuba-yaba-hari-icyo-yicuza-mu-buzima-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)