Igitekerezo cyo Kwita Izina abana bingagi cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingagi zo mu birunga ziyongera ku rugero rwa 23% mu myaka 10 ishize. Mu bana b'ingagi bahawe amazina mu 2023, abangana na 57% ni ab'igitsina gore. Ese igitekerezo cyavuye he? Inyungu iri he?

Igitekerezo cyo kwita abana b'ingagi amazina cyavukiye mu cyahoze ari Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux, ORTPN.

Intego yari iyo guha ingagi agaciro ikwiye, abana bayo bagahabwa amazina kandi bigakorwa mu muhango wiyubashye witabiriwe n'Abanyarwanda n'Abanyamahanga.

Kuva mu myaka 19 ishize, Kwita izina byarakomeje keretse muri Guma mu rugo yo mu mwaka wa 2020. Uyu mwaka wabaye impfabusa mu mateka y'abantu benshi!

Kuva aho zitangiye kwitwa amazina, zikarindirwa umutekano, ingagi zarororotse karahava.

Niyo mpamvu Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ruri gushaka uko rwakwagura ubuso bwa Pariki y'Ibirunga kugira ngo ingagi zikomeze zisugire kandi zisagambe mu Rwanda.

Bisa n'aho Abanyarwanda batari bazi akamaro k'ingagi kugeza ubwo mu mwaka wa 1970, Umunyamerikakazi witwaga Dr. Dian Fossey aziye mu Rwanda akabakangura!

Yari umuhanga mu binyabuzima wigaga imico n'imibereho y'ingagi zo mu Birunga. Kubera ko yabanaga nazo, Fossey ashobora kuba ari we muntu wa mbere wise izina ingagi.

Muri uko kuzitaho ntiyabuze kuhahurira n'ibizazane kuko yagombaga kuzivura kandi akazirinda ba rushimusi. Aba rero nibo bari babi kuri we no ku ngagi kubera ko nyuma baje no kumuhitana ku italiki 26 Ukuboza 1985.

Inyandiko yasize asohoye zatumye yamamara cyane ndetse n'abandi bahanga bamenya byinshi ku ngagi zo mu birunga by'u Rwanda. Haje no gushingwa ikigega cyo kuzitaho cyamwitiriwe kitwa Dian Fossey Gorilla Fund International. 

Ikindi ni uko hari ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi kiba mu birunga kitwa Karisoke Research Center. Abakozi bacyo bafite n'inshingano zo kurinda ba rushimusi ngo badasagarira ingagi.

Mu magambo avunaguye, kwita abana b'ingagi amazina ni ukubaha ikibaranga kizatuma buri mwana mu muryango yitabwaho kuzageza akuze akagirira igihugu akamaro. 

Abo bana biswe amazina iyo bakuze bahinduka isoko y'amadovize igihugu gikura muri ba mukerarugendo baza gusura ingagi z'u Rwanda.

Abanyarwanda basanzwe bita abana babo amazina mu muhango buri rugo rwavukishije umwana rukora witwa 'Kwita umwana'. Abawitabiriye cyane cyane abana barya icyo bita ubunnyano.

Si abana gusa Abanyarwanda bita amazina ahubwo n'inka z'Abanyarwanda zagiraga amazina…ndetse n'imbwa ni uko!

Impamvu ni uko yaba inka, yaba imbwa, aya matungo yombi yari afitiye aborozi akamaro kanini, inka igakamwa, igatanga ifumbire, igatanga uruhu, ikaba inkwano… naho imbwa ikaba umurinzi w'umutungo wa Shebuja kandi ikaba indahemuka muri byose.

Amasuka y'abahinzi b'Abanyarwanda bo mu Rwanda rwo hambere nayo yagiraga amazina harimo ayitwaga amaberuka. Ikitwaga izina rero ni icyabaga ari ingirakamaro mu mibereho ya mwene Kanyarwanda kugira ngo agitandukanye n'ikindi kitagize icyo kimubwiye.

Mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu myaka 20 ishize, Guverinoma y'u Rwanda yasanze haramutse habayeho umuhango twakwita 'mpuzamahanga' wo kwita abana b'ingagi amazina, ntacyo byaba bitwaye.

Ni bwo hatekerejwe igikorwa ngarukamwaka cyo kwita abana b'ingagi amazina.

Ese kuki ingagi arizo ziri ku ibere mu Rwanda?

Pariki y'akagera ifite inyamanswa 5 nini buri wese uyisura aba yifuza kureba'big five'. Ni imbogo, Intare, Ingwe, Inzovu n'Inkura. Izi nyamanswa zose ntabwo zapfundura udushumi tw'inkweto z'Ingagi zo mu Birunga bitewe nuko ziri ku ibere kuko uhereye kuri Bill Gates kugeza ku bakinnyi b'umupira w'amaguru, aba sinema, abahanzi, abanyacyubahiro babashije kuzisura. 

Ubundi Ingagi zibamo amoko abiri. Hari izo mu gice cy'uburasirazuba' Eastern Gorrillas' n'izo mu gice cy'uburengerazuba' Western Gorrillas'. Izo mu Burengerazuba uzisanga mu Rwanda, Uganda na RDC. Nibura imibare yerekana ko arizo nyinshi zisigaye ku isi kuko hari izisaga 5000 muri kiriya gice cyo mu Burengerazuba. Ariko rero nazo zirimo ubwoko.

Hari ubwoko buba mu misozi miremire zikabasha kwihanganira ubukonje'Mountain Gorrillas' ari naho usanga izo muri Pariki y'Ibirunga. Hakaba izo muri Eastern Lowland Gorrila ziri muri RDC. Izi zitungwa n'imbuto n'imizi, amashami y'ibiti n'ibyatsi. Mu 1960 hari ingagi zisaga 17,000 muri biriya bice ariko zagiye ziyongera ku kigero cya 60%.

Ingagi zo mu bice bya Western Lowland Gorrilla zisaga 316,000 zose hamwe. Ziboneka mu bihugu nka Gabon, Central Republic, Cameroun na Congo Brazaville. Hari ubundi bwoko'species' bwitwa Cross River Gorrillas usanga muri Nigeria na Cameroun. Izi abashakashatsi bazivumbuye mu kinyejana cya 20 nibwo babashije kubona ko ari ingagi zibera ku nkombe y'imigezi.

Ingagi ziri mu binyabuzima bihigwa bukware kandi hadafashwe ingamba zacika ku isi burundu

Imiterere y'ingagi ihuye n'iy'umuntu ku kigero cya 98%. Ingagi zishobora kubana n'abantu nk'abavandimwe ntihagire ikibazo kivuka. Kandi koko uriya Dr Diana Fossey yabanaga nazo mu Birunga zimufata nka mugenzi wazo. Utunyangingo ndangasano tw'ingagi tujya kumera nk'utw'umuntu ku kigero cya 98%.

Ibintu ni Magirirane!

Uko abaturage basabwa kubungabunga ingagi ni nako nazo zibakamira.

Kuva iyi gahunda yatangira mu 2005, imishinga irenga 500 ijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, ibikorwaremezo, amashuri, amazi, amavuriro n'ibindi yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije Pariki y'Ibirunga. Iyi mishinga yose ikaba yaragize uruhare mu iterambere ry'abatuye mu Ntara y'Amajyaruguru n'Iburengerazuba.'

Ingagi zagize uruhare mu kuzamura Musanze

Umujyi wa Musanze kugeza uba usa n'uwamaze kugwa mu ntege Umurwa Mukuru Kigali, kubera iterambere rikomeye ugenda ugaragaza umunsi ku wundi.

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, imaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe n'iterambere rimaze kuhagera. Kuri ubu nta washidikanya kuvuga ko Musanze igwa Kigali mu ntege mu mijyi yihagazeho mu Rwagasabo. Musanze ibamo amahoteli 42 zirimo 5 zifite inyenyeri 5 n'andi macumbi 112.

Buri mwaka Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rugenera abaturiye Pariki zitandukanye z'igihugu 10% by'amafaranga yinjiye biturutse muri gahunda z'ubukerarugendo, bagahabwa ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abahatuye.

RDB igaragaza amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005 bahawe miliyoni 16 Frw ariko kuri ubu ageze kuri miliyari 1 na miliyoni 140 Frw mu 2023, ni ukuvuga ko yikubye inshuro zirenga 71.

Imishinga ikorwa mu guteza imbere abaturiye za pariki z'igihugu imaze gushorwamo miliyari 10 Frw mu bikorwa biteza imbere abazituriye. Mu 2017 icyo gice cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by'inyungu yavuye mu bukerarugedo mu mwaka.

Urwego rw'Iterambere, RDB, rugaragaza amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005, bahawe miliyoni 16 Frw ariko kuri ubu ageze kuri miliyari 1 na miliyoni 140 Frw, ni ukuvuga ko yikubye inshuro zirenga 71.

Ni amafaranga agenda yiyongera bitewe n'ubwiyongere bw'ibyinjizwa n'iyi pariki kuko urebye mu 2005, ku mwaka umwe hasurwaga na ba mukerarugendo batageze 2000, ariko kuri ubu usanga umwaka ushira hasuwe na ba mukerarugendo bagera mu bihumbi 40.

Imibare y'umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko abasura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga barengaga gato ibihumbi 34, harimo ibihumbi bitanu by'Abanyarwanda baba baje gusura ibikorwa bitandukanye biyirimo.

Pariki y'igihugu y'ibirunga ubu yari ifite kilometero kare 160, ikaba yari ntoya ugereranyije n'urusobe rw'ibinyabuzima ruyirimo. Iyi niyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kuyongeraho izindi kilometero kare zirenga 37.

Kwita izina mu 2024 hazaba umwihariko

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko mu 2024, mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, hazatumirwa abantu bose bagize uruhare mu Kwita Izina abana b'ingagi mu myaka 19 ishize mu kwishimira intambwe yatewe mu kubungabunga Ingagi zo mu Birunga muri iyo myaka.

Ati 'Umuhango wo Kwita Izina mu mwaka utaha ku nshuro ya 20, uzaba urimo ibikorwa bitandukanye bigamije kwishimira imyaka 20 tumaze tubungabunga ingagi zo mu misozi miremire. Tuzatumira abantu bose bise amazina mu myaka 19 yose bazaze kwifatanya natwe.'

Akamanzi yashimiye Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame bise amazina abana b'ingagi b'impanga ku nshuro ya mbere ubwo uyu muhango watangiraga mu 2005.

Kugeza ubu abana b'ingagi bamaze guhabwa amazina ni 374, mu gihe ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga ziyongereye ku mpuzandengo ya 23%. Mu bana b'ingagi bahawe amazina mu 2023, abangana na 57% ni ab'igitsina gore. Habarurwa ingagi zirenga 600 muri Pariki y'ibirunga. 

Impamvu zituma Ingagi ziri ku ibere nuko zinjiza agatubutse, zikamenyekanisha u Rwanda. Naho Intare ziba muri Tanzania aho ari ho habarirwa nyinshi ku isi ku buryo nta gihugu cyakandiraho.

Izindi nyamanswa ziri mu Rwanda zigiye ziri no mu bindi bihugu kandi bifite ubukerarugendo bukataje ku buryo kuba u Rwanda rwahisemo Ingagi ari umuvuno n'iturufu nziza kuko kamere muntu ikunda gusura ibintu bishya bitaboneka ahandi.

Kwita Abana b'ingagi amazina byamenyekanishije u Rwanda ku rwego rw'isi


Kwita Izina biri mu byatumye u Rwanda rumenyekana ku isi hose

Umwana w'imyaka 12 yise izina mu muhango wari urimo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame



Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasabye abatuye isi kwita ku binyabuzima


Abana b'ingagi 23 biswe amazina mu muhango wari uryoheye ijisho


Ingagi zo mu misozi miremire y'ibirunga ziri muri nke zisigaye ku isi. Kuzibungabunga ni ingenzi kuko ziteye nk'abantu ku kigero cya 98%


Kwita Izina bitanga akazi ku bahanzi. Bwiza yashimishije abitabiriye atanga ibyishimo


Bwiza i Musanze yatanze ibyishimo ku bihumbi birenga 30 byitabiriye


Bwiza ari mu bahanzi bahabwa akazi mu Kwita Izina


Abaturage b'i Musanze bahinduriwe ubuzima biciye mu mafaranga bagenerwa ava mu bikorwa by'ubukerarugendo


Buri mwaka haba ibirori byo Kwita Izina


Musanze yabaye igicumbi cy'ubukerarugendo

REBA IBIHE BYARANZE KWITA IZINA KU NSHURO YA 19





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133933/igitekerezo-cyo-kwita-izina-abana-bingagi-cyavuye-he-kuki-ingagi-ari-zo-ziri-ku-ibere-mu-r-133933.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)