Ibyo utamenye: Miss Elsa niwe wabwiye Prince... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga zose zaba izikoreshwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa se iz'ibigo runaka by'itangazamakuru, hari gucicikana amafoto ndetse n'amashusho by'uwahoze ategura irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, Ishimwe Kagame Dieudonne ndetse n'uwabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2017 Iradukunda Elsa, bagaragaza ko bishimiye ko aba bombi bagiye kubaka umuryango wabo bombi nk'umugabo n'umugore.

Biragoye kumanuka kuri telefone cyangwa mudasobwa yawe utarabona amafoto n'amashusho y'ubukwe bwabo, kandi ni mu gihe urukundo rwabo rwanyuze muri byinshi bigoranye ndetse ruza no gutsinda. Ni ibintu byasigiye isomo abashaka kwinjira mu rukundo ndetse byashimishije abanyarwanda benshi muri rusange.

Mu gihe mu Rwanda bimenyerewe ko umusore ariwe utera iya mbere akabwira umukobwa ko yamwihebeye amukunda cyane, bakavuga ko biba atari byiza cyangwa bitagaragara neza iyo ari umukobwa uteye iya mbere, Elsa Iradukunda we ngo ntabwo ibyo abikozwa icya mbere ni urukundo, ibindi biza nyuma kandi nta mpamvu yo kuniganwa n'ijambo (buriya ngo wanigwa n'uwo uribwiye).

Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko Miss Elsa Iradukunda ari we wateye intambwe ya mbere abwira Ishimwe Kagame Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro nyarwanda, ko amukunda cyane, nuko Prince Kid nawe abyumva vuba abiha agaciro kanini.

Gusa ariko n'ubwo Miss Elsa ariwe wavuze ijambo rikomeye mbere ya Prince Kid, uyu musore niwe wateye intambwe ya mbere mu gutangira kumuganiriza byihariye, nuko umubano udasanzwe uba uvutse ubwo kugeza aho tubonye ibirori bidasanzwe muri izi ntangiriro za Nzeri 2023.

Urukundo rwabo rwatanze isomo rikomeye

Ikindi cyamenyekanye ni iyo aba bombi bagiranye utubazo dutuma batumvikana, Elsa Iradukunda niwe utera intambwe ya mbere mu kwiyunga na Prince Kid. Ku rundi ruhande ariko Elsa Iradukunda ni wa muntu ukomeza cyangwa se uremereza ibibazo baba bagiranye.

Guhera tariki ya 1 Nzeri 2023, aba bombi babaye umugore n'umugabo byeruye, nyuma yo kuva mu bihe bigoranye byarangiye urukundo rutsinze cyane ko rufite imbaraga zidasanzwe.


Elsa Iradukunda niwe wibwiriye Prince Kid ko amukunda bwa mbere


Byari ibirori by'umwaka kandi bishimishije



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133918/ibyo-utamenye-miss-elsa-niwe-wabwiye-prince-kid-ko-amukunda-bwa-mbere-133918.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)