EAR Gahini yasoje igiterane kitabiriwe n'ibih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarenga ibihumbi 10 bateraniye i Gahini ku musozi w'ububyutse mu giterane ngarukamwaka cy'ububyutse, hakaba harakijijwe abarenga 500 barimo n'abatinganyi, kandi aho ni ku munsi wa kabiri gusa. Mu bakiye agakiza, harimo abasabye imbaraga zo kureka burundu Ubutinganyi.

Ku munsi wa mbere w'iki giterane, Musenyeri wa Diyoseze ya Gahini, Dr. Gahima Manasseh, yavuze ko iki giterane cyabanjirijwe n'ibiterane hirya no hino muri za paruwasi zose kandi byatanze umusaruro mwiza, aho benshi bihannye ibyaha byabo, abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabivamo n'abagiraga amakimbirane mu miryango bakayareka.

Ubwo yatangizaga igiterane cy'Ububyutse umunsi wa Kabiri Bishop Dr. Gahima Manasseh yahaye ikaze abitabiriye bose harimo abepisikopi n'abadamu babo bamaze kuhagera, abashyitsi baturutse muri America, Uganda, Kenya n'abasangwa baturutse muri Paruwasi zose.

Yabasabye kunezererwa ibyiza by'umusozi wa Gahini. Bishop Gahima yabuze ko iki giterane kije gikurikira Ibindi bagiye bakorera muri za Paruwase

Archbishop Emmanuel Kolini uri mu kiruhuko cyizabukuru yashimye Imana ku bwa Gahini kuko ariyo yashyizeho East African ahagana mu myaka ijana ishize mbere y'uko East African Community itangira. Ati 'Imana yari ifite impamvu. Kandi Imana ifite impamvu ku bwa Anglican Communion, Dusengere Itorero ku isi yose'.

Akomeza ashimira Imana ibyo yakoreye ku musozi wa Gahini ko byari ukugira ngo abahoze mu mwijima babone umucyo atari mu Rwanda gusa no mu Burasirazuba bwa Kongo, Uganda, Sudani,Tanzaniya, Kenya ahubwo ko no ku isi yose bamenye iyo nkuru nziza ko Yesu akiza. Ubu twamenye Kristo.

Intego y'Igiterane yaravugaga ngo: "Mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye (Abaroma 12:1)". Abigishije ijambo ry'Imana bose bagarutse ku ntego y'iki giterane, bakaba baravuze ko guhindurwa nyakuri guturuka kuri Kristo Yesu biturutse kuva mu byaha, basaba abitabiriye:

Kugira umutima wo gushaka Yesu, Kugira ubukristo bugira impinduka nziza aho turi, abantu ku giti cyabo, mu miryango n'igihigu, Gusoma ijambo ry'Imana no kurigenderano Zaburi 119:105, Kwirinda ibitera gutandukana kw'abashakanye, Guhangana n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko no gushaka ibyaruteza imbere, Kwirinda amakimbirane mu miryango.

Bishop Nathan Rusengo Amooti wa EAR Diyosezi ya Kigali na Bishop Habimfura Vicent wa Diyosezi ya Nyaruguru, nibo bayoboye umunsi wa kabiri w'iki giterane. Ni igiterane cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu Ijambo ry'Imana ryagabuwe n'Abakozi b'Imana batandukanye, gutambira Imana n'ibindi.

Ni ibintu n'ibyo Umushumba mukuru wa Diyoseze ya Gahini, Musenyeri Gahima Manasseh yari yabiteguje mu kiganiro yatanze mbere y'uko igiterane gitangira aho yavuze ngo "Njye amatsiko mfite kandi abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n'Umwuka Wera."

Muri aka gace ka Gahini ahabereye iki giterane, hafite nko ku gicumbi cy'Ububyutse, akaba ari amateka amaze imyaka arenga 100. Ni ho ububyutse bwatangiriye mu 1936 ubwo abasegeraga kuri uyu musozi bamanukiwe n'Umwuka Wera, izo mbaraga zikwira Afrika y'Iburasirazuba.

Gahini kandi ibitse andi mateka mu iyobokamana arimo 'Urukuta rw'Ibitangaza', 'Inzu y'Ubumwe', 'Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu'. Ibi biri mu byatumye ubuyobozi bwa EAR Gahini bwarafashe umwanzuro wo gutunyanga aha hantu kugira ngo habe agce k'ubukerarugendo.

Urukuta rw'Ibitangaza rwagaragaye mu mwaka wa 2004, ubwo urukuta rw'inyubako ya Diyosezi rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n'uko mu Itorero rya Gahini harimo ibibazo by'amacakubiri. Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n'ubu.


Bishop Dr Gahima Maasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani mu Rwanda

I Gahini hafatwa nk'iwabo w'ububyutse mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba



Hakozwe akarasisi mu gutangiza iki giterane

Hari abashumba batandukanye bo mu itorero Angilikani


Benshi bakiriye agakiza muri ki igiterane cyitabiriwe n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye igiterane bashima Imana ku bw'ibitangaza yabakoreye


Hari amakorali atandukanye yafashije abantu guhimbaza Imana

Iki giterane cyitabiriwe n'abaturutse imihanda yose by'umwihariko abasengera muri za Paruwasi sose zigize Diyoseze ya Gahini

I Gahini hari ibibumbano bya bamwe mu bamisiyoneri ba mbere

Imwe mu nyubako zakorewemo ivugabutumwa rya mbere i Gahini iracyahari

Iki giterane cyaritabiriwe cyane ndetse gihembura abatari bacye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134221/ear-gahini-yasoje-igiterane-kitabiriwe-nibihumbi-10-benshi-barimo-abatinganyi-bakira-agaki-134221.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)