Abahanzi 8 bahawe akazi muri MTN Iwacu Muzika... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iserukiramuco ryiswe MTN Iwacu Muzika ryasubukuwe, rizana umwihariko wo gutanga akazi ku bahanzi bakora injyana zose ariko izigezweho kuko Gakondo ntiyahawe rugari. 

Iri Serukiramuco ryatangaje abahanzi basaga 8 bazazenguruka Igihugu mu bitaramo bizatangira ku Itariki 25 Nzeri 2023. Umuyobozi wa East Africa Promoters itegura iri Serukiramuco kuva mu 2019,  Mushyoma Joseph yagize ati:"Ibitaramo bizatangirira i Musanze dukomereze i Huye. Nituva i Huye tuzajya i Ngoma mu Burasirazuba. Hanyuma tujye i Rubavu. Tuzasoreza i Kigali". 

Abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Niyo Bosco, Afrique, Riderman, Chriss Eazy, Alyn Sano na Bushali bagiye kugirana ikiganiro n'itangazamakuru binyuze mu gitaramo 'MTN Iwacu Muzika Festival' bazaririmbamo. 

Iri Serukiramuco ryatangiye muri 2019, icyo gihe ryabereye mu bice bitandukanye by'u Rwanda. Kuri iyi nshuro bizabera Huye, Ngoma, Rubavu na Musanze, aho bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali. 

Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushomya Joseph (Boubou) yashimiye 'MTN ku bwo gutera inkunga iki gikorwa mu gihe cy' imyaka itanu anashima Rwanda Forensic Institute (RFI) bateye inkunga iki gitaramo. 


Ibi bitaramo bizatangira ku Itariki  23 Nzeri 2023 bizatangirira i Musanze bikomereze i Huye ku itariki 30 Nzeri. Ni mu gihe ku itariki 7 Ukwakira bizabera i Ngoma. Mu ntara bizasozwa ku tariki 14 Ukwakira i Rubavu naho ku wa 25 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Kigali bipfundikirwe ku rwego rw'igihugu. 


Abahanzi 8 bazasusutsa abanyarwanda mu bitaramo MTN Iwacu Muzika Festival




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134141/abahanzi-8-bahawe-akazi-muri-iwacu-muzika-festival-134141.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)