Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza Filip Reyntjens w'imyaka 71 y'amavuko hari abamufata nk'impuguke kuri politike y'u Rwanda gusa ntaho bihuriye n'ukuri.

Azwiho kuba inshuti magara ya Perezida Habyarimana wishe Kayibanda amujijije ko yari umuhutu wo mu Nduga.

Nyuma yo gutoteza Abatutsi umugambi wa Habyarimana wo kubarimbur wagezweho mu mwaka wa 1994.
Reyntjens, uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yatumiwe na Habyarimana ubwo hashyirwagaho ishuri ry'amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa 1975. Yakoraga nk'umushakashatsi muri Kaminuza ya UAntwerpen. Nibwo umubano n'ingoma y'abajenosideri watangiye

Reyntjens yakuriye itsinda ryateguye Itegeko Nshinga ryo muri 1978 ryavanguraga Abanyarwanda rigendeye ku moko. Ibi byihutishije umugambi wa Jenoside kuko byari byoroshye kumenya Abatutsi kuri briyeri.

Jacques Morel (ku ifoto ari iburyo) umwanditsi w'umufaransa wanditse kuruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje uburyo Reyntjens ari inshuti y'abajenosideri

Reyntejens nta nakimwe azi ku Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaje mu Rwanda mu gihe cy'icyumweru (15-22 Ukwakira 1994). Inyandiko ze zirangwa no kurwanya FPR na Perezida Kagame. Yababajwe cyane nuko ingoma yari ashyigikiye yatsinzwe.

Reyntjens yari inshuti magara ya Habyarimana kuburyo muri 1990 yari mu itsinda ryagiye I Geneva kwmagana FPR Inkotanyi. Iryo tsinda ryari riyobowe na Ferdinand Nahimana wakatiwe imyaka 30 n'Urukiko Mpanabyaha rw'Arusha

Reyntjens azwiho kuba umuvugizi w'abajenosideri mu itangazmakuru akarwanya cyane ibyagezweho na FPR iyobowe na Perezida Kagame.

Mu mwaka wa 2014 yamaganye inyandiko z'abanditsi b'abahanga 38 bandikiye umukuru wa BBC baneng ibyari bikubiye muri documentaire 'Rwanda's Untold Story' yatambukijwe tariki ya 1 Ukwakira.

The post Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umusaza-filip-reyntjens-soma-mbike-wa-kinani-yambaye-rasoro-yiyemeza-gutagatifuza-abajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaza-filip-reyntjens-soma-mbike-wa-kinani-yambaye-rasoro-yiyemeza-gutagatifuza-abajenosideri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)