Umunyezamu wemeye gukinira u Rwanda yasinyiye ikipe izakina UEFA Champions League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'umunyarwanda Maxime Wansenns yamaze gusinyira ikipe ya Royale Union Saint-Gilloise yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi izakina UEFA Champions League.

Tariki ya 27 Kanama 2023 nibwo uyu munyezamu ukiri muto w'imyaka 21 yasinyiye iyi kipe amasezerano y'umwaka umwe.

Uyu munyezamu wazamukiye mu bato ba Sint - Truiden akanakira n'ikipe nkuru, yari amaze igihe nta kipe afite ni nyuma y'uko mu mpeshyi y'umwaka ushize yatandukanye na KV Mechelen yo mu Bubiligi.

Uyu mukinnyi usanzwe afite ubwenegihugu bw'u Bubiligi ariko ufite inkomoko mu Rwanda yemeye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Gusa nubwo yemeye gukinira u Rwanda, amakuru avuga ko umukino wa Senegal ashobora kutawukina akazatangirana n'ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi izatangira mu Gushyingo 2023.

Maxime Wensenns yasinyiye Royale Union Saint Gilloise



Source : http://isimbi.rw/siporo/Umunyezamu-wemeye-gukinira-u-Rwanda-yasinyiye-ikipe-izakina-UEFA-Champions-League

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)