Umunyezamu wa Rayon Sports bwa mbere yavuze icyamuteye gutukana n'umutoza we n'uko ikibazo cyakemutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yavuze ko icyamuteye gusubiza umutoza we wari umututse ari igitutu cyinshi yari afite, gusa ahamya ko ubu ikibazo cyarangiye bamubabariye.

Byabaye ku mukino ufungura shampiyona ya 2023-24 ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United 2-1 mu mukino wabaye tariki ya 18 Kanama 2023.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports berekeje mu gice cyicaramo abafana kidatwikiriye, bajya kubashimira ko babashyigikiye.

Ku rundi ruhande, umunyezamu Hategekimana Bonheur yatonganyaga Serumogo Ali ku ikosa ryavuyemo penaliti yinjijwe na Malipangou Christian ku munota wa 90.

Aha ni bwo Zelfani yabibonye, ajya kubuza Bonheur ariko uyu munyezamu na we amwuka inabi, bombi bashaka gufatana mu mashati ndetse baratukana.

Zelfani yumvikanye amutuka ati 'F**k U' undi na we aramusubiza ati 'F**k U', abakinnyi baraje barabatandukanya ndetse uyu mukinnyi yumvikanye abwira myugariro Mitima Isaac waje akamufata ku rutugu ngo "Oya, oya, najya antuka nanjye nzamutuka."

Umukino wakurikiyeho Bonheur yaricajwe hakinishwa Hakizimana Adolphe aho abantu babihuje n'imyitwarire ye ko umutoza yaba yamuhannye, gusa we siko abibona.

Ati 'Siko mbikeka kuko ikosa ryabaye ryabaye nyuma y'umukino ntabwo ari mu mukino, ryabaye nabwo kubera igitutu wenda cyanjye n'umutoza wanturishije ariko kugenzura amarangamutima yanjye birananira muri ako kanya, ariko ndakeka ko biriya byose byabaye muri kiriya cyumweru cy'umukino wa Gorilla FC twabiganiriyeho, twafashe umwanya turaganira njyewe n'umutoza.'

Yakomeje amubwira ko umutoza yamubwiye ko icyateye biriya byose akizi ariko amusaba kujya yihangana akamwubaha nk'umutoza akumva ibyo amubwiye wenda ibindi bakaza kubiganiraho nyuma.

Ati 'Icya mbere biriya bimaze kuba twagiye mu rwambariro turambara bisanzwe nk'uko abantu bambara bitegura bataha, nyuma yaho rero twaravuganye yahise aza arandeba arambwira ngo mbere ndetse gutaha, arambwira ngo niyo nsanga watashye nari kuguhamagara kuri telephone tukaganira, yarambwiye ngo biriya bintu byose twakoze ndabizi impamvu yabyo ni uko twese dukunda gutsinda kandi urabizi ndi umusazi mu gushaka intsinzi kandi nanjye arabizi ko ari kuriya byagenze.'

'Yarambwiye ngo ugomba kujya unyubaha nk'umutoza niyo nakora ibirenze biriya, ukemera icyemezo cyanjye, niba nkubwiye ngo kora ibi ukabikora nta kindi urengejeho wenda nyuma nk'abantu tukaza kuganira, twaravuganye nsaba n'imbabazi muri rusange mwarabibonye, ibyo natangaje ntabwo ari ibintu nari nateguye.'

Si ubwa mbere Hategekimana Bonheur agaragayeho imyitwarire nk'iyi kuko muri Gicurasi 2023, yahagaritswe na Rayon Sports kubera gushaka kurwana na bagenzi be.

Bonheur yavuze ko ikibazo cye n'umutoza cyakemutse



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyezamu-wa-rayon-sports-bwa-mbere-yavuze-icyamuteye-gutukana-n-umutoza-we-n-uko-ikibazo-cyakemutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)