Umukozi watoje abana be umurimo! Ibyaranze ub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, nibwo habaye umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe no gutangaza gahunda irambuye y'umuhango wo kumushyingura kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

Uyu mubyeyi w'abana batandatu yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 azize indwara y'umwijima. Yaguye mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro nyuma y'iminsi igera kuri itanu ishize ahivuriza.

Yari afite imyaka 63 y'amavuko, kandi yari atuye mu Kagari ka Kicukiro mu Mudugudu w'Isoko ho mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bwe, Esther Mbabazi [Umugore we] yavuze ko mu gihe yari amaze arwubakanye n'umugabo we bahuye na byinshi bikomeretsa umutima ariko babinyuzemo gitwari.

Yibuka ko bakoze ubukwe afite imyaka 20 y'amavuko [Esther Mbabazi]. Avuga ko Imana yabaye mu ruhande rw'abo. Ati "Ndashima Imana ko yashimye (ko) mbana nawe... Igatuma mbona abana beza b'umugisha."

Uyu mubyeyi avuga ko muri we atajyaga yumva ko igihe kimwe azashinga urugo ariko 'Imana imuhe umugisha yatumye mba umubyeyi nkabyara abana b'umugisha'.

Akomeza ashima Imana n'umugabo we ati "Imana ishimwe ko yanshoboje kuba umubyeyi. Imana ishimwe ko yanshoboje kurera. Imana ishimwe ko yanshoboje uru rugendo, ntabwo rwari rworoshye ariko Yesu yabanye nanjye."

Murumuna wa The Ben witwa Byiringiro Dan wigeze kugerageza gukora umuziki, yashimye imiryango n'inshuti babatabaye muri iki gihe cy'akababaro. Ati "Imana ibahe umugisha, kandi mwakoze cyane." Â Ã‚ 

Yavuganye ikiniga, avuga ko bakiri abana barangwaga n'amakosa, kandi yishimira ko bose bakuze aho ubu bameze nk'impanga.

Dan yashimye Se na Nyina babahaye ubuzima. Yashimye  Imana 'ku buzima bwa Papa', avuga ko Se yamutoje kutaba umunebwe, kuko buri munsi yahoraga amukangurira gukora akabasha kwiteza imbere. 

Ati "Data yari umuntu uhibibikanira iterambere. Azi gushaka ubuzima, abantu bose babanye nawe barabizi."

Yavuze ko 'Papa yatwigishije gukora' kandi 'ntabwo turi abanebwe'. Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye abwira Se ko amukunda cyane, kandi yagiye anifashisha abantu bakamugezaho ubutumwa bwe bushimangira ko amukunda. Avuga ati "[Data] Imana iguhe iruhuko ridashira."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco wari muri uyu muhango yihanganishije umuryango wa The Ben. Yisunze ibyavuzwe na Dan bijyanye n'indangagaciro batojwe na Se, CP Kabera yavuze ko "Ni ingirakamaro cyane kuba ufite icyo ukura ku mubyeyi wawe."

Akomeza ati "Yaba ari ugukora cyane, yaba ari ubunyangamugayo, yaba ari ukwitanga... Ni indangagaciro zikomeye cyane... Tubafashe mu mugongo rero mukomeze mwihangane."

Umwe mu bo mu muryango wa hafi, yavuze ko Se wa The Ben yaranzwe no guha umwanya umugore we. Ati "Ndashima Imana ko yamuhaga umudendezo mu kubana n'abo."

Yavuze ko Mbonimpa John yari umukozi kandi wahoraga agaragaza ko hari byinshi ashaka gukora. Ku buryo hari akazi yahagaritse, agura moto mu rwego rwo gushaka amafaranga yunganira umushahara yahembwaga.

Umwe mu babayeyi wabanye igihe kinini na Mbonimpa John yavuze ko amuzi ari umusore muto cyane mbere y'uko ashinga urugo.

Ngo yari umusore wagiraga isoni nyinshi. Ku buryo hari igihe yigeze kumara icyumweru kirenga arwaye ariko ntiyabivuga kubera kugira isoni.

Uyu mubyeyi yavuze ko icyo gihe yahise amuha ikaze mu muryango we atangira no kumwita 'kibondo cyanjye'.

Yavuze ko John yari 'umukozi cyane', kandi hari igihe yigeze gukora impanuka habura gato ngo itware ubuzima bwe. 

Yavuze ko yakomeretse cyane mu kugura, ku buryo gukira byafashe igihe kinini. Avuga ko mu bihe bitandukanye, uyu mugabo yagiye akora impanuka ariko Imana ikamukiza.

Yibuka ko igihe kimwe yigeze kubaka urugo rw'imiyenzi, ariko abura urugi rwiza rwo gukingaho ku irembo rye.

Uyu mubyeyi avuga ko John yakoze uko ashoboye amuzanira urugi rwo ku muryango w'igipangu, kuva icyo gihe arabimwubahira. Ati "Yagize neza, Imana imuhe umugisha. Yakoze ibyo ashoboye mu gihe cye none araruhutse."


Umubyeyi wa The Ben azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023 


Uwicyeza Pamella yakomeje The Ben muri ibi bihe by'akababaro


Meddy yihanganishije mugenzi we ku bwo kubura umubyeyi we (Se)



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133497/umukozi-watoje-abana-be-umurimo-ibyaranze-ubuzima-bwumubyeyi-wa-the-ben-133497.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)