Umukino wa kabiri ikipe ya APR FC yagombaga gukina wahinduwe  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa kabiri ikipe ya APR FC yagombaga gukina wahinduwe 

Umukino ikipe ya APR FC yagombaga gukina n'ikipe ya Kiyovu Sports wa kabiri wa gishuti wamaze gukurwaho ndetse hanamenyekanye indi kipe ikomeye igomba gukina na APR FC.

Kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya APR FC yari bukine n'ikipe ya Kiyovu Sports, umukino wari uwa kabiri ku makipe yombi. Uyu mukino wagombaga kubera kuri Sitade y'Akarere ka Bugesera.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mukino wamaze gukurwaho ahubwo bikaba biteganyijwe ko ikipe ya APR FC igomba gukina n'ikipe ya Mukura Victory Sports yizihiza imyaka 60.

Ubundi ikipe ya Mukura Victory Sports yagombaga gukina n'ikipe ya Geita Gold yo mu gihugu cya Tanzania ariko iyi kipe yahuye n'ikibazo bituma itazaza gukina ku munsi wo kuwa gatandatu ariko kubera Mukura Victory Sports ntakibazo igirana na APR FC zahise zipanga gukina Kiyovu Sports iterwa uwinyuma.

 

 



Source : https://yegob.rw/umukino-wa-kabiri-ikipe-ya-apr-fc-yagombaga-gukina-wahinduwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)