Umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC w'umunyamahanga wemerwa n'abafana ba Rayon Sports yagize ikibazo k'imvune - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi umwe rukumbi wa APR FC w'umunyamahanga wemerwa n'abafana ba Rayon Sports yagize ikibazo k'imvune

Umukinnyi ukomeye w'ikipe ya APR FC ukunzwe n'abafana ba Rayon Sports yagize ikibazo k'imvune bibabaza abantu benshi.

Ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ukomeye wa CAF Champions League wa mbere n'ikipe ya Gaadiidka FC. Umukino warangiye ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y'ibitego 2-0 benshi bakutse umutima kuko byose byabonetse mu gice cya kabiri.

Muri uyu mukino umukinnyi ukomeye wa APR FC witwa Nshimiyimana Ismael Pitchou yawugiriyemo ikibazo cy'imvune asohoka umukino utarangiye. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe azamara hanze ariko bisa nkaho itari imvune ikabije cyane yatuma amara igihe kinini.

Ikipe ya APR FC igiye gukomeza kwitegura umukino wa Shampiyona uteganyijwe kuwa mbere w'icyumweru gitaha bazakina na Police FC. Uyu mukino uzaba ari uwa mbere iyi kipe ikinnye wa Shampiyona kuva iyi sezo yatangira.

 

 



Source : https://yegob.rw/umukinnyi-umwe-rukumbi-wa-apr-fc-wumunyamahanga-wemerwa-nabafana-ba-rayon-sports-yagize-ikibazo-kimvune/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)