Twazanye Rayon mu Mujyi iratubyimbana – Juvenal wa Kiyovu wishongoye kuri Gikundiro bagiye guhurira mu irushanwa rishya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yabukije Rayon Sports nibahura mu mu irushanwa bagiye gukina ryateguwe na B&B Sports Agency binyuze muri B&B Burudani Mix Festival iyi kuba ku nshuro ya 3 bazayitsinda kuko babazanye mu Mujyi barababyimbana.

"B&B Burudani Mix Festival III" ku bufatanye n'ikigega cy'iterambere cya RNIT Fund (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira, hateguwe irushanwa ry'umupira w'amaguru rizahuza amakipe 4 y'umupira w'amaguru akina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ayo makipe ni Etoile del'Est, AS Kigali, Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Nk'ibisanzwe nk'uko aba ari umupira w'amaguru uvanze n'imyidagaduro iki gice cya 3 kizatangira tariki ya 3 Nzeri 2023 muri Expo Group i Gikondo abantu hazaharebera umukino wa shampiyona y'u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United aho kwinjira ari ibihumbi 3 na 5, aya mafaranga kandi yaguzwe itike azaba abumbatiye umugabane w'uwaguze itike mu kigega cya RNIT.

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023 nibwo irushanwa nyirizina rizatangira aho rizatangirira muri 1/2, kuri Stade Ngoma saa 15h00' Etoile del'Est izakina na Kiyovu Sports mu gihe saa 18h00' AS Kigali na Rayon Sports zizesurana.

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma tariki ya 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00', azaba yabanjirijwe n'umwanya wa 3 uzaba saa 15h00'.

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 31 Kanama 2023, habaye ikiganiro n'itangazamakuru cyitabiriwe n'umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RNIT, Gashugi André , umuyobozi wa B&B Sports Agency, Bagirishya Jean de Dieu, umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal, Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent, umunyamabanga wa Etoile del'Est, Byukusenge Elie, umutoza wa Rayon Sports wungirije, Mohamed Wade, umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André ndetse n'umutoza wa Etoile del'Est, Nshimiyimana Maurice Maso.

Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], umuyobozi wa B&B Sports Agency yavuze ko icyagendeweho hatoranywa amakipe azitabira barebye icyo umuterankunga akeneye n'icyo bo bakenye ariko kandi hari n'andi yegerewe akababwira ko ataboneka kubera azaba afite abakinnyi bake.

Ati "ni ukureba icyo umufatanyabikorwa yifuza n'icyo wowe utegura irushanwa ukeneye, hanyuma ukabihuza n'abahari, hari amakipe menshi twegereye dusanga afite abakinnyi benshi bamaze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu kandi abo basigaranye muri iryo rushanwa basanga umubare ntukwiye, twegereye amakipe ashobora gusubiza icyo RNIT idutegerejeho, afite abafana benshi niyo mpamvu bano bari hano."

Gashugi André ushinzwe ishoramari muri RNIT yavuze ko B&B yabegereye ikabereka iri rushanwa ry'amakipe meza mu Rwanda nabo bakumva ko ayo mahirwe atabacika kugira ngo bashishishikarize abantu kwizigamira.

Ati "Yaratwegereye ituragariza igikorwa bafite cyo gukora irushanwa ry'amakipe meza mu Rwanda, dusanga ayo mahirwe ataducika, murabizi umupira ukundwa n'abantu bose abakuru n'abato, dusanga ayo mahirwe ataducika kugira ngo umuntu uzaza kureba umupira cyangwa kuwumva azamenye uburyo bwo kwizigama muri RNIT."

"Nk'urubyiruko cyane cyane rugitangira akazi rumenye uko rwakizigamira, amenye uko yakwiteza imbere, niba ari ikibanza azakigura gute muri bya bihumbi 200 akorera."

Yakomeje kandi avuga ko biteguye gukorana n'abantu bashoboka bose kugira ngo intego yabo igerweho ari yo kumvisha abantu akamaro ko kwizigamira muri RNIT n'uko amafaranga yabo abyara umusaruro.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye wari uhagarariye iyi kipe isanzwe ikorana na RNIT yavuze ko bafasha umukinnyi wa Rayon Sports kwizigamira kugira ngo bizamugendekere neza mu minsi iri imbere, bityo ko batatangwa muri iri rushanwa.

Ati "Dusanzwe dufatanya na RNIT mu gukangurira abafana bacu kwizigamira, tunafatanya mu kuzigamira abakinnyi bacu, buri mukino dutsinze ku gahimbazamusyi tubagenera hari ikivaho tukamuzigamira yaba ikipe y'abagabo n'abagore, impamvu tubikora ni ukugira ngo umukinnyi wakiniye Rayon Sports mu minsi iri imbere ayo mafaranga azamugoboke, ntawamenya icyo imbere hahishe."

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ari igikorwa cyiza ari nayo mpamvu bemeye kwitabira ubu bukangurambaga kuko hari icyo bizafasha urubyiruko ndetse ko bakwiye no kubafasha nabo muri Kiyovu Sports kuzigamira abakinnyi bayo.

Agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko bemeye kwitabira kubera ko Rayon Sports nayo yemeye kwiryitabira kuko bashaka kuyitsinda hakiri kare kuko muri shampiyona bazahura kera.

Ati 'Twemeye kwitabira nyuma yo kumva ko Rayon Sports ihari, twarebye kuri gahunda ya Shampiyona dusanga tuzahura mu Ukuboza 2023 twumva biratubabaje. Buri mwaka dutangira Shampiyona amanota atandatu ya Rayon Sports tuyafite. Nubwo waba umukino wa gicuti aho twahurira hose arabizi ko nta gicuti ibaho kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports.'

Yakomeje ko avuga ko Rayon Sports ari bo bayizanye mu Mujyi irangije irababyimbana.

Ati "Nitwe twazanye Rayon Sports mu Mujyi ivuye i Nyanza. Twahanganaga na za Panthères tubona zitangiye kuturusha imbaraga turavuga ngo reka duhamagare mucuti wacu Rayon Sports ageze mu Mujyi atangira kutubyimbana."

General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent yavuze ko iri ari irushanwa ryiza riziye mu gihe amakipe agiye mu karuhuko k'ikipe y'igihugu, rizabafasha gukomeza kwitegura shampiyona neza kandi bizeye ko bazaryegukana.

Umunyamabanga wa Etoile del'Est, Elie Byukusenge yavuze ko iri rushanwa barigiyemo biteguye bizeye kuryegukana.

Aya makipe uko ari 4 yitabiriye, buri imwe yahawe miliyoni yo kwitegura n'ibihumbi 500 bya tike.

Ikipe ya mbere izahembwa igikombe n'imidali ndetse na miliyoni 3, iya kabiri imidali na miliyoni n'igice mu gihe iya 3 ari imidali na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Ikigega cy'Ishoramari 'RNIT Iterambere Fund', cyafunguwe mu Rwanda 2016 cyashyiriweho abaturage bose b'u Rwanda, abaciriritse n'abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by'igihe kirekire.

Jado Castar umuyobozi wa B&B Sports Agency
Abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango
Gashugi André ushinzwe ishoramari muri RNIT
Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo (ibumoso) na General Manager wa AS Kigali, Bayingana Innocent (Iburyo)
Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko bazanye Rayon mu Mujyi ikababyimbana
Juvenal na Namenye Patrick, SG wa Rayon Sports
Umunyamabanga wa Etoile del'Est, Byukusenge Elie (ibumoso) abaza uwa Rayon niba ibyo Juvenal yavuze yayumvise
Bayingana Innocent wa AS Kigali (ibumoso), Namenye Patrick wa Rayon Sports (hagati) na Byukusenge Elie wa Etoile del'Est (iburyo) bajya inama yo kuzumvisha Kiyovu Sports
Bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://isimbi.rw/siporo/Twazanye-Rayon-mu-Mujyi-iratubyimbana-Juvenal-wa-Kiyovu-wishongoye-kuri-Gikundiro-bagiye-guhurira-mu-irushanwa-rishya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)