Super Manager yaba ari mu rukundo na mushiki... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Super Manager mu gihe cy'Ukwezi ari muri Kenya amafoto ye yararikoroje ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaye ari kumwe na Muthoni Ruto, mushiki wa Perezida wa Kenya, bwana William Ruto. Bari mu mudoka y'uyu mukobwa yo mu bwoko bwa Audi.


Ni imodoka ihenze cyane, ihagaze Miliyali eshatu z'amafaranga y'u Rwanda. Super Manager mu kiganiro kigufi yahaye InyaRwanda yavuze ko uyu'Uyu mukobwa yamenyeye kuri YouTube. Biriya biganiro nkora nkavuga ariya magambo ya from zero to hero, ahuye neza n'amagambo ya musaza we  William Ruto akunda kuvuga'I am the hustler and the son of no body' aya magambo rero ahuye n'ayanjye.


Yagiye ambona mu biganiro arankunda. Amenye ko ndi muri Kenya ashaka uko twahura'. Nta bindi byinshi yifuje gutanga kuko amaherezo nzagaruka mu Rwanda.

 

Uyu Mukobwa ni muntu ki?

 

Muthoni Githuyki Ruto ni mushiki wa Perezida wa Kenya, William Ruto. Ni umwe mu bakozi bari hafi ya musaza we dore ko akora mu bijyanye n'ikoranabuhanga'IT' mu biro by'umukuru w'igihugu.


 Agenda mu mudoka ifite umutekano udasanzwe, irimo ubwiherero, n'ubwogero. Biragoye ko wabona uyu mukobwa ku mbuga nkoranyamba no mu bitangazamakuru. Niba ubishidakanyaho andika amazina ye ku mashakiro ya murandasi atandukanye uraza kubibona uburyo arinda ubuzima bwe itangazamakuru. 


Super Manager n'uyu mukobwa bakunze guhurira kenshi muri Hoteli 'Four Points by Sheraton Nairobi Hurlingham' iherereye i Nairobi. Ni Hoteli y'inyenyeri enye. Kuyiraramo ijoro rimwe mu cyumba cyo hasi i wishyura asaga  Miliyoni  y'amafaranga y'u Rwanda.


Icyumba gihenze kigera muri Miliyoni 10 z'amafaranga  y'u Rwanda   ijoro rimwe. Super Manager akaba atifuje gutangaza byinshi ku mubano we na Muthoni Ruto ariko akaba baragiranye ibihe byiza muri Kenya.

Super Manager amaze ukwezi muri Kenya. Bimwe mu bikorwa byamujyanye harimo gahunda zo kugurisha abakinnyi babiri.

Umukinnyi umwe ni Twizerimana Onesme wari kujya muri Arabia Saudite. Uyu musore w'umunyarwanda yari kugurwa Miliyoni 69,480,000 mu mafaranga y'u Rwanda (Amadolali ni ibihumbi 60). Super Manager yari guhabwa Miliyoni 17,370,000 z'amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi 15 by'Amadolari y'Amerika.

Twizerimana yari guhabwa ibihumbi 30 by'Amadolali (Miliyoni 34,740,000 Frws). Twizerimana igurwa rye ntiryaciyemo aracyari muri Tusker ariko isoko nirifungura azagurishwa ariya mafaranga.

Umukinnyi wa kabiri wagurishijwe ni Farouk Matovu wakiniraga KCCA yo muri Uganda agurwa na Tusker yo muri Kenya kuri miliyoni 23,160,000 z'amafaranga y'u Rwanda (ibihumbi 20 by'amadolali y'amerika). Akazajya ahembwa igihumbi kimwe cy'amadolali. Ni hafi 3,728,757.00 mu mashilingi ya Uganda.


Hoteli Super Manager yahuriyemo na Muthoni bakagirana ibihe byiza


Ibya Muthoni Ruto na Super Manager bizasobanuka vuba


Muthoni Ruto na Super Manager bari kugirana ibihe byiza


Muthoni Ruto akora mu biro bya musaza we aho akora mu ikoranabuhanga'IT'



Iyi modoka ni Audi Q7 Suz, imodoka ya Muthoni Ruto yatemberejemo Super Manager mu mihanda ya Nairobi


Twizerimana Onesme uhagaze wegereye ufashe ku meza. Ari gushakirwa ikipe muri Arabiya Sawudite


Iyi hoteli iri mu zihenze i Nairobi


Super Manager asanzwe agurisha abakinnyi akabasetsa abantu ku biganiro bya YouTube


Super Manager abaho ubuzina buhenze. Naza azasobanura niba ari urukundo cyangwa se ari ukuryoshya bisanzwe.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133430/super-manager-yaba-ari-mu-rukundo-na-mushiki-wa-perezida-wa-kenya-133430.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)