Sam Karenzi yiyunze n'abafana b'ikipe ikomeye hano mu Rwanda nyuma yo gutangaza ko ari yo aha amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona
Umunyamakuru w'imikino ukomeye hano mu Rwanda yatumye abafana b'ikipe ya Rayon Sports bongera kumwitaho nyuma yo gutangaza ko ari yo kipe aha amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.
Sam Karenzi usanzwe uzwiho kuvugisha ukuri ku byo abona butagenda neza hano mu mupira w'amaguru w'u Rwanda, nyuma y'igihe kinini abakunzi ba Rayon Sports baramwishyizemo kubera kuvugisha ukuri ku bintu bitagendaga neza mu ikipe yabo yaje kubarema agatima yemeza ko uyu mwaka iyi kipe ikomeye.
Mu kiganiro yakoze uyu munsi kuri Radio Fine FM yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports imeze neza kurusha izindi kipe hano mu Rwanda bitewe n'abakinnyi yaguze ndetse n'umutoza wayo. Urutonde yakoze Rayon Sports yayigize iya mbere, APR FC, Kiyovu Sports ndetse Police FC ayigira iya Kane.
Sam Karenzi yavuze ko impamvu abona ikipe ya APR FC ntamahirwe ifite uyu mwaka ngo ni uko abona kugeza ubu ibintu byayo bitarajya ku murongo neza nkuko byari bisanzwe ariko yemeza ko Shampiyona izajya kurangira byakunze Wenda ku buryo yatwara igikombe cy'amahoro naho Shampiyona izagaruka Rayon Sports ngo yarayisize cyane.
Â
Â