RIP : Umukinnyi w'umunyarwanda yiciwe muri Kenya azira ibyo Imana yaremye ku bwinshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIP  : umukinnyi w'umunyarwanda yiciwe muri Kenya azira ibyo Imana yaremye ku bwinshi

Ku munsi w'ejo ku cyumweru hasakaye inkuru y'inshamugongo ko umunyarwanda Rubayita Siragi yitabye Imana agiriwe nabi n'abagizi ba nabi.

Rubayita Siragi yari asanzwe ari umukinnyi usiganwa n'amaguru ndetse akaba yarakinnye imikino itandukanye hano mu Rwanda, gusa yari asigaye aba mu gihugu cya Kenya.

Abatanze amakuru bavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe na mugenzi we bapfa umugore, ndetse uwo mugenzi we bakaba bari basanzwe bakinana.

Polisi ivuga ko Rubayita yarwanye na mugenzi bapfa umugore, nyuma Rubayita akaza kujyanwa kwa muganga ariko ntahirwe n'ubuzima.

Nubwo inkuru y'urupfu rwe yasakaye ku munsi wejo, ariko biravugwa ko yaba yaritabye Imana mu mpera z'icyumweru gishize.

Polisi yo mu gace yabagamo iracyakora iperereza ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y'uru rupfu cyose.

 



Source : https://yegob.rw/rip-umukinnyi-wumunyarwanda-yiciwe-muri-kenya-azira-ibyo-imana-yaremye-ku-bwinshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)